00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abambuwe na DN International bitabaje Inteko ngo bagaruze amafaranga y’ibikoresho bayihaye

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 4 March 2016 saa 10:25
Yasuwe :

Abadepite batangiye gusuzuma ubusabe bw’abasaga 120 basaba kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 700frw y’ibikoresho by’ubwubatsi bagurishije na Sosiyete y’ubwubatsi ya DN International igahunga igihugu itabishyuye.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Nathan Lloyd, Umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi DN International yari ifite umushinga wo kubaka inzu z’umudugudu witwa Green Park Villas mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo yahunze igihugu, kubera kubura amafaranga yo kishyura umwenda yari abereyemo KCB, agenda atishyuye ababagurishije ibikoresho by’ubwubatsi.

Kuri ubu abasaba kwishyurwa amafaranga bagizwe n’abatangaga ibikoresho byubatse zimwe mu nzu zubatswe mu Murenge wa Rusororo.

Mu kumva neza iki kibazo, Abadepite bahuriye muri Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kuri uyu wa kane baganiriye na Innocent Nizeyimana, uwahoze ari umucungamutungo wa sosiyete DN International ababwira ko nyuma yo kuzuza inzu zigera ku icumi abayiyoboraga bahunze igihugu badatanze inyubako cyangwa ngo bishyure ababahaye ibikoresho.

Nyuma y’uko iyi sosiyete ihombye, Banki ya KCB yari yabahaye umwenda yaje kwisubiza umutungo wari usigaye w’asaga miliyari 1.5 frw, yiyishyura umwenda bari bayibereyemo, ariko ntiyita ku kwishyura abagurishije ibikoresho n’abari baramaze kugura izo nzu.

Francis Bayingana, uhagarariye abazanye ubusabe ku Nteko Ishinga Amategeko yagize ati” Dukeneye gusubizwa amafaranga twatanze kuri uyu mushinga.Inteko Ishinga Amategeko si urukiko ariko twizeye ko Abadepite badukorera ubuvugizi ku buryo inzego za Leta zidufasha kugaruza amafaranga yacu.”

Bayingana avuga ko inkiko zitabashije kubafasha kugaruza amafaranga yabo kuko batari kubona uhagarariye iyo sosiyete, ariko akavuga ko KCB yasigaranye ibi bikorwa ikwiye kwirengera iyo myenda.

Abadepite bavuga ko bagomba kubanza kumva impande zose zirebwa n’umushinga w’inyubako wa Green Park Villas barimo KCB yari yatanze inguzanyo, abishyuza ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) cyahaye uruhushya sosiyete DN International.

Depite Clothilde Mukakarangwa, Umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo ati” Ubu turacyari mu ntangiriro twiga ku kibazo. Turi gukusanya amakuru azadufasha gufata umwanzuro w’ikizakurikiraho.”

Nyuma yo kumva abarebwa n’ikibazo, iyi komisiyo izashyikiriza raporo umutwe w’abadepite, hafatwe umwanzuro w’uko byakemuka.

Innocent Nzeyimana, uwahoze ari umucungamutungo wa DN International yabwiye Abadepite ko hakenewe ubufasha bwa Leta ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Ubwo The New Times yavuganaga n’umuyobozi wa KCB Maurice Toroitich, yavuze ko ubwo bafataga imitungo y’umushinga bakurikije amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo.

Anavuga ko abari baramaze kwishyura amafaranga bagura izo nzu bashobora kuyasubizwa mu gihe baba bagaragaje ibimenyetso by’uko bishyuriye muri KCB nk’uko byari byemeranyijweho mu masezerano bagiranye n’uwatangiye kubaka izi nzu.

DN International yari ifite umushinga wo kubaka inzu 50 mu Mudugudu witwa Green Park Villas, ariko hubatswe 10 gusa.

Amazu DN International yubatse i Rusororo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages