00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 35 batsindiye telefone mu irushanwa ku ikoranabuhanga rya Equity Bank

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 March 2018 saa 07:30
Yasuwe :

Abantu 35 batsindiye telefone zigezweho mu irushanwa ry’ibibazo kuri ‘Eazzy Banking’, ikoranabuhanga rya Equity Bank rikoreshwa mu kwihutisha serivisi z’imari hifashishijwe telefone igendanwa.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu rigamije gutuma abantu barushaho gusobanukirwa n’uburyo abakiliya b’iyi banki bashobora kubona serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse no kumenya ibyo bazitekerezaho nyuma yo kuzikoresha.

Abanyamahirwe bahawe telefone nshya zo mu bwoko bwa Huawei, batoranyijwe binyuze kuri radio zitandukanye zikorera mu Rwanda. Kuva ryatangira, hamaze guhembwa abagera kuri 65.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, Niragira Athanasie, yabwiye abitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo ko iyi banki ikomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi z’imari.

Yagize ati “Turi gushora muri iri koranabuhanga kugira ngo tuzane impinduka mu buryo serivisi z’imari zitangwa, ndetse ariko nako turushaho kwegereza abaturage serivisi za banki binyuze mu kwagura no kunoza serivisi z’imari. Serivisi za Eazzy Banking zikubiye hamwe ibyifuzo by’Abanyarwanda bakunda kwihereza serivisi zose bakeneye.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Andrew Kulahige, yasabye abatsindiye ibihembo kuba ab’ambasaderi b’iyi banki, ndetse ashishikariza abantu gutangira gukoresha serivisi zikubiye muri Eazzy Banking.

Yakomeje avuga ko mu gihe bakomeje guteza imbere guca umuco wo guhererekanya amafaranga mu ntoki mu Rwanda, abantu bakwiye kwitabira gukoresha Eazzy Banking kuko uretse kuba yoroshye gukoresha, iguha n’umutekano.

Iyi ‘application’ iboneka kuri ‘Google Play store’ ku bakoresha Android ikaba ikiri gutunganywa ku bakoresha IOS, ikubiyemo amaserivisi yihariye atangwa na Equity Bank ariyo EazzyLoan, EazzyPay, EazzySave, EazzyNet, EazzyBiz, EazzyAPI, na Diaspora Banking.

‘EazzyLoan’ ni uburyo umuntu anyuramo asaba inguzanyo iri hagati y’amafaranga 5000 Frw na 500 000Frw, agasubizwa mu gihe kitarenze amasegonda atanu. Iyi serivisi ikaba igenewe abakiliya ba Equity Bank gusa.

Serivisi ya EazzySave yo ni uburyo umuntu ufite konti muri Equity Bank ashobora gukura amafaranga kuri konti ye akoresheje telefone, akayimurira mu bubiko bwihariye ayateganyiriza ikindi gikorwa.

EazzyNet ni serivisi ibigo byifashisha mu kwishyurana hifashishijwe internet naho EazzyBiz yo ikaba igenewe ibigo bifite konti nyinshi, ku buryo usanga kuzibona, kuzigeraho no kuzikoresha uko zakabaye bifata umwanya.

EazzyAPI yo ni serivisi igenewe abantu bubaka porogaramu zitandukanye, ibigo by’ubucuruzi n’ibindi bitanga serivisi zirimo kwishyurana, ku buryo bashobora kurishingiraho bakubaka uburyo bwabo bubafasha muri serivisi z’imari kandi bizeye umutekano usesuye w’ibyabo.

Iyindi serivisi wasanga muri EazzyApp, ni Diaspora Banking; uburyo buzorohereza Abanyarwanda mu koherezanya amafaranga bari hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, Niragira Athanasie n'ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Andrew Kulahige nyuma yo gushyikiriza Butare Bosco n'impanga ye Benjamin batsindiye telefone
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, Niragira Athanasie, yavuze ko banki ikomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Andrew Kulahige, yashishikarije abantu gutangira gukoresha serivisi zikubiye muri Eazzy Banking
Umwe mu batsinze ashyikirizwa telefone
Abatsinze bahawe Huawei nshya
Ibyishimo byari byose ku batsindiye telefone mu irushanwa ku ikoranabuhanga rya Equity Bank

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages