Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Rwandacell Plc ucyuye igihe, Evelyn Rutagwenda, yavuze ko umwaka wa 2020 utari usanzwe kuri iki kigo kuko n’ubwo warimo icyorezo cya Covid-19, cyabashije kuzamura umusaruro wacyo muri rusange.
Yagize ati “Umwaka wa 2020 ntiwari usanzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ariko ubucuruzi bwacu bwakomeje kwihagararaho ndetse twakomeje gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu. Inyungu yacu mu mwaka ushize yari ishimishije kandi yagezweho bitewe n’ingamba za MTN zo guteza imbere ikoranabuhanga. Ibi byatumye inyungu ya MTN izamuka ugereranyije n’umwaka wari wabanje ku buryo n’abanyamigabane bacu babashije kubona inyungu.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko kuba iki kigo cyaranditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, byahaye abakiliya n’abanyamigabane bacyo uburyo bworoshye bwo kumenya amakuru y’iterambere ry’ikigo.
Yagize ati “Iyi nama yaduhaye amahirwe yo gukorana n’abanyamigabane bacu mu buryo bworoshye. Ibi byatumye babona uburyo ikigo cyunguka ndetse n’icyo twifuza kugeraho mu bihe biri imbere, ibintu bitari bushoboke ubwo Crystal Telecom Limited yari ikiraro cy’abafite imigabane muri MTN Rwandacell Plc.”
Mu bindi byakozwe muri iyi nama y’abanyamigabane yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni uko yemeje Ikigo cya PwC Rwanda Limited nk’ikizajya gikora ubugenzuzi bw’umutungo.
Hemejwe kandi raporo y’umusaruro wabonetse mu mwaka ushize ndetse hanemezwa abanyamuryango bashya batorewe kwinjira mu Nama y’Ubutegetsi ya MTN Rwandacell Plc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!