Ni ingingo yagarutsweho na Minisitiri ushinzwe imirimo rusange n’ishoramari ryihariye muri Centrafrique, Pascal Bida Koyagbele, mu kiganiro yagiranye na France 24.
Minisitiri Pascal Bida Koyagbele, yatangarije iki kinyamakuru ko ishoramari hagati y’ibihugu ryombi rimaze kugera ku gaciro ka miliyoni 250 z’amadolari.
Ati “Amasezerano y’ubukungu menshi yashyizweho umukono, haba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu buhinzi. Ubu abo muri Centrafrique bajya gushora imari mu Rwanda, Abanyarwanda na bo bakaza. Ubu ishoramari ribarirwa mu gaciro ka miliyoni 250 z’amadolari.”
Iki gihugu cyemeza ko abashoramari na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bakomeje guhindura isura ya Repubulika ya Centrafrique, by’umwihariko mu murwa mukuru waho, Bangui.
U Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu mu mpera za 2020 kugira ngo zigifashe kurinda umutekano w’abaturage, ibikorwaremezo ndetse n’ubutegetsi bwashoboraga guhirikwa n’imitwe y’inyeshyamba yasatiraga Bangui.
Kohereza izi ngabo byashingiye ku masezerano yo gutabarana ibihugu byombi byagiranye nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Faustin-Archange Touadéra na Paul Kagame.
Uretse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, ibihugu byombi byanasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Centrafrique mu 2021 yahaye u Rwanda ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 70,500 kugira ngo rububyaze umusaruro. Ubu ntacyo bwakoreshwaga.
Umushoramari Nsengiyumva Albert yahawe hegitari 40,000 muri Centrafrique zitabagamo amazi n’umuriro w’amashanyarazi, kugira ngo azibyaze umusaruro mu gihe cy’imyaka itanu.
Nsengiyumva yatangarije France 24 ko amaze kuzitunganya, yifashishije ibikoresho bitandukanye birimo ibyo yakuye mu bihugu birimo u Budage.
Yagize ati “Mu Isi yose, ku mushoramari bisaba kugerageza. Naje hano kugerageza; hari ubwo byakunda cyangwa bikanga. Ni ko hose biba bimeze.”
Kuva mu 2021, abashoramari b’Abanyarwanda batangiye ishoramari muri Centrafrique, bamwe muri bo bakaba bari mu bikorwa by’ubwubatsi bugamije guhindura isura y’iki gihugu.
Mu masoko Abanyarwanda bahawe harimo kuvugurura ikibuga cya Basketball kiri muri Bangui, indege ya RwandAir na yo imaze igihe ikorera ingendo muri iki gihugu kiri muri Afurika yo hagati.
Umunyarwanda ufite isoko ryo kuvugurura iki kibuga yatangaje ko afite imishinga myinshi muri iki gihugu. Ati “Hano mpafite imishinga myinshi kandi nahaboneye amahirwe, kandi nizeye kubona indi mishinga.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!