00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 4400 bamaze kwitabira gahunda ya Gira Iwawe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 June 2023 saa 09:27
Yasuwe :

Banki y’Igihugu y’Iterambere mu Rwanda (BRD) igaragaza ko abantu 4425 ari bo bamaze kwitabira gahunda ya Gira Iwawe yatangijwe n’iyi banki ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA).

Ni gahunda yatangijwe mu rwego rwo gufasha abaturage b’amikoro make kugira inzu binyuze mu nguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari.

Gira Iwawe iri mu byiciro bibiri aho umuntu winjiza amafaranga ari munsi miliyoni 1,2 Frw ku kwezi yemerewe inguzanyo itarengeje miliyoni 40 Frw yo kugura inzu, akazajya yishyura ku nyungu ya 11% mu gihe cy’imyaka 20. Uwo muntu agomba kuba agiye gutunga inzu ye ya mbere.

Umuntu uwinjiza hagati ya miliyoni 1,2 Frw na miliyoni 1,5 Frw yemerewe kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 60 Frw. We ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%.

Uretse guhabwa inguzanyo yo kugura inzu BRD inafasha abafashe imyenda ibaremereye (umwenda uremereye ni uwishyura inyungu y’inzu ya 30% mu gihe gito) kongererwa igihe ndetse bakishyura ku nyungu nto.

Umuntu ufite ikibanza kandi na we ashobora gusaba inguzanyo yo kubaka nyuma akazahindurirwa muri iyi gahunda ya Gira Iwawe kugira ngo yishyure ku kiguzi gito.

Ubuyobozi bwa BRD bukurikiranira hafi uyu mushinga bwatangaje ko kuri ubu abantu barenga 4400 bamaze kwitabira iyi gahunda binyuze mu bigo by’imari bitandukanye byamaze gutangira gukorana na BRD.

Muri iyi gahunda BRD ikorana na banki esheshatu mu zikorera mu Rwanda zirimo Banki ya Kigali (BK), ZIGAMA CSS, Bank of Africa (BoA), Umwalimu SACCO, NCBA Bank na Banki y’Abaturage (BPR Bank) ariko BRD yatangaje ko yiteguye kongera umubare wazo.

BRD yavuze ko “Gahunda yo kongera ibigo by’imari dukorana nabyo irahari kandi imiryango iracyafunguye kuri banki zose zifuza kwinjira muri iyi gahunda.”

Imibare igaragaza ko intego ya gahunda ya Gira Iwawe kuri ubu imaze kugerwaho ku kigero cya 74% kandi byitezwe ko izagerwaho ku kigero cya 100% nk’uko byifuzwa.

Kugeza ubu kandi icyiciro cya mbere gitangwa ku bantu binjiza amafaranga atarenze miliyoni 12 Frw ku kwezi ni cyo kiri kwitabirwa cyane ko harimo n’umubare munini w’urubyiruko rwayobotse iyi gahunda.

Binyuze muri iyi gahunda usaba inguzanyo, yemerewe kujya kurambagiza inzu ahantu hose mu gihugu ashaka ku gaciro we yifuza kajyanye n’icyiciro arimo. Niba ari mu cyiciro cy’abagenewe inyungu ya 11%, ikaba munsi ya miliyoni 40 Frw.

BRD isobanura ko ushaka inguzanyo azajya yiyandikisha muri iyi gahunda anyuze kuri www.iwanjye.brd.rw/ kandi asubizwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Kugeza ubu abasaba kandi bujuje ibisabwa byose barafashijwe muri iyi gahunda cyane ko imibare igaragaza ko hamaze gukoreshwa nibura 63% by’ingengo y’imari yateganyirijwe gufasha inguzanyo zo kugura inzu.

BRD kandi yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda bose badafite inzu kwitabira iyi gahunda kuko itanga umusaruro biturutse ku kuba inguzanyo zitangwa zishyurwa ku nyungu nto.

Ubu bukangurambaga kandi bwitezweho gukomeza kuzamura imyumvire y’abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange ku gutekereza uko bakigobotora ubukode bw’inzu bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi bagatunga izabo.

U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Imishinga itandukanye ikomeje kubaka amacumbi aciriritse
Abasaga 4400 bamaze kwitabira gahunda ya Gira Iwawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages