00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaba kwishyurwa amadolari mu mwanya w’Amanyarwanda bica amategeko-BNR

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 17 August 2015 saa 01:54
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko abasaba kwishyurwa mu madorali baba banyuranya n’amategeko.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The New Times, abajijwe icyo avuga ku banyarwanda biganjemo abafite amazu akodeshwa, usanga bahitamo ko abakodesha babishyura mu madorali mu mwanya w’amanyarwanda.

John Rwangombwa yavuze ko usanga bikunda kuba mu turere twa Rubavu na Rusizi, aho usanga abaturage baho bagirana ubucuruzi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, icyakora ngo no mu Mujyi wa Kigali bikunda kuhagaragara cyane ku bafite amazu akodeshwa n’abanyamahanga, mu ma hoteli n’ahandi, gusa ngo binyuranije n’amategeko.

Yagize ati “Turabwira abo babikora ko guhitamo kwishyurwa mu madolari mu mwanya w’amanyarwanda binyuranije n’amategeko. Usibye ko n’ubundi arongera akavunjwa mu manyarwanda kugirango abayahawe bongere bayaguremo ibyo bakeneye imbere mu gihugu.”

Rwangombwa avuga ako aba bahitamo guhabwa amadorali imbere mu gihugu nta ngaruka zidasanzwe byagira ku bukungu bw’igihugu akavuga ko ikibazo kiri ku bucuruzi mpuzamahanga bitewe nuko ho amadorali yiyambazwa kenshi.

Mu gihe mu minsi yashize habayeho ikibazo cy’ibura ry’idorali ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ndetse bikagera n’aho urikeneye atanga asaga 800, guverineri wa BNR yavuze ko ubu byakemutse rikaba ritarenza amafaranga 755 nubwo hari abandi bakirigurisha ku mafaranga agera kuri 760.

Umujyi wa Kigali urangwamo inyubako zikizamuka kandi usanga zikenera ibikoresho byinshi bitumizwa mu mahanga kandi hagakenerwa umubare munini w’amadorali.

Rwangombwa abajijwe niba imbere mu gihugu hari amadorali ahagije, yavuze ko ahari ahagije afasha u Rwanda gukora ubucuruzi mpuzamahanga.

Gusa yemeza ko hakiri ikibazo bitewe n’uko u Rwanda rwohereza ibicuruzwa bibarirwa muri miliyoni ariko rugakura mu mahanga ibibarirwa mu ma miliyari y’amadorali ya Amerika.

Yakomeje avuga ko mu Rwego rwo kugabanya ibicuruzwa bituruka mu mahanga, mu Rwanda hagiye kuboneka uruganda rutunganya Sima bikazatuma u Rwanda rushobora kurengera miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika yagendaga ku isima itumizwa mu mahanga.

Mu bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, 14% byabyo bitumizwa mu Bushinwa. New Times yabajije Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu niba hari ibiganiro bagiranye n’icyo gihugu kugira ngo abagiye kuhashaka ibintu bajye bitwaza Amayuwani (Yuan: Amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu) bigabanye umubare w’abakenera idorali.

Rwangombwa yavuze ko biri mu byo batangiye kwigaho ngo bitewe n’uko i Yuan riri mu mafaranga abanyarwanda bakenera kandi rikaba ryaremejwe no ku rwego ngo nubwo hakiri ibindi bikigibwaho impaka.

Yagize ati “Ibyo twatangiye kubyigaho igisigaye ni akazi k’aba tekinisiye bagakora inyigo y’uburyo byazashyirwa mu bikorwa.”

Nubwo ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bishyize imbere politiki yo guteza imbere ubuhahirane, haracyari ikibazo cy’uko iyo hari umwe mu batuye iki gihugu ukeneye kujya kugura ibicuruzwa mu kindi gihugu abanza guhindura ifaranga ry’iwabo mu madorali.

Abajijwe ku gihe hazaba haramaze gushyirwa mu bikorwa politiki y’ifaranga rihuriweho, John Rwangombwa yavuze ko bizaba byararangiye mu myaka 10 iri imbere.

Icyakora ngo hari ibyo abaguverineri ba Banki Nkuru z’Ibihugu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba batangiye kuganira ndetse bikazakomezwa mu nama bazagirana muri iki cyumweru nko kwemerera umunyarwanda ugiye kugura ibintu muri Kenya kuba yahita avunja amafaranga y’u Rwanda mu yakoreshwa muri icyo gihugu (Currency convertibility).

Ibi bikazakorwa no ku bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire mu mwaka ushize ndetse n’ibiganiro bikaba bikomeje ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter:@Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages