00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 2300 barangije mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro basabwe kuba imbarutso y’iterambere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 October 2019 saa 02:17
Yasuwe :

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 2398 barimo abahungu 1792 n’abakobwa 606 barangiye mu mashami yaryo umunani, basabwa guhanga udushya tubafasha guteza imbere igihugu.

Izi mpamyabumenyi iri shuri ryazitanze ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019 mu muhango wabereye muri Kigali Arena.

Abahawe impamyabumenyi barimo aba IPRC Kigali 905, IPRC Huye 325, IPRC Karongi 136, IPRC Ngoma 223, IPRC Musanze 300, IPRC Kitabi 120, IPRC Tumba 189 na 200 ba IPRC Gishari. Basoje amasomo mu mashami atandukanye arimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubworozi, ubukanishi, ibidukikije, guhanga udushya n’ibindi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yashimiye abarangije amasomo, anabasaba gutekereza mu buryo bwagutse kugira ngo bazabashe gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu n’iryabo muri rusange.

Ati “Icyo musabwa rero ni ugukoresha amahirwe Leta y’u Rwanda yabahaye, mushyira mu bikorwa ibyo mwize mu ngeri zitandukanye mugashyiraho n’akarusho, ibyo nakwita guhanga udushya n’umutima ukora imyuga n’ubumenyingiro koko mugatera intambwe irenze ibyo mwigishijwe.”

Yavuze ko guhanga udushya bishoboka bishingiye kuri bagenzi babo barangije ndetse bagatangiza ibigo, uyu munsi bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Ati “Dufite abanyeshuri barangije mu cyiciro nk’iki bahanze ibishya, bagashyiraho ibigo byabo, bagakora ibikorwa by’indashyikirwa, bakaba umusemburo w’iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr. Gashumba James, yashimiye abanyeshuri bahawe impamyabushobozi, avuga ko ari umwanya wo kwishimira intambwe bateye nyuma y’igihe bamaze biga.

Yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeza gufasha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’abandi bafatanyabikorwa b’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro baba abafasha mu kwiga, kwimenyereza umwuga n’ibindi.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye ku buzima bw’abanyeshuri, ni imwe mu nzira ibaganisha ku isoko ry’umurimo kugira ngo mutangire kwihangira umurimo no kwiteza imbere ndetse no guteza igihugu cyacu imbere.”

Gashumba yavuze ko kuri uyu munsi kandi hari abarimu 1785 bahabwa impamyabushobozi bahuguriwe kwigisha mu buryo bugezweho.

Yasabye abanyeshuri kuzashyira mu bikorwa ibyo bize kinyamwuga kandi bakazarangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda aho bazakora hose.

Abanyeshuri bahize abandi mu mashuri yose, abakobwa bahise abandi mu gutsinda amasomo (bagize hejuru ya 80%).

Umwe mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi wigaga ubwubatsi muri IPRC Gishari, witwa Gatsinzi Jimmy, yabwiye IGIHE ko uyu munsi ari uw’ibyishimo kuri we na bagenzi be ndetse n’abarimu.

Ati “Batubwira ko nta kazi dutegereje ari twe tugomba kubyishakamo... kwihangira umurimo, biradusaba gutekereza cyane, tugakora ubushakashatsi bijyanye n’ibyo dushoboye gushyira mu bikorwa.”

Yavuze ko benshi mu bakirangiza bagorwa no kubona igishoro, asaba ko bajya bashyirirwaho ubury0 bo kubona inguzanyo ibafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo baba bafite bijyanye no kwihangira imirimo.

Kuva amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) yahurizwa mu ishuri rimwe rifite koleji zitandukanye, ihaye impamyabushobozi abanyeshuri 4368 barimo 1882 bazihawe ku nshuro ya mbere mu 2018 na 2088 baheruka kuzihabwa umwaka ushize.

Aba banyeshuri basabwe kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda
Bamwe mu babyeyi n'inshuti z'abanyeshuri bari baje kubashyigikira
Byari ibyishimo ku banyeshuri bahawe impamyabushobozi
Dr Gashumba James yashimiye abanyeshuri bahawe impamyabushobozi
Gatsinzi Jimmy yavuze ko uyu munsi ari intangiriro y'ubuzima ku barangije amasomo
Itsinda ry'abanyeshuri batatu ryahawe igihembo cy'abakoze umushinga uhiga iyindi
Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura (ibumoso) yari yitabiriye ibi birori
Ubwo itsinda ryakoze umushinga uhiga iyindi ryashyikirizwaga sheki y'ibihumbi 600 FRW
Abakobwa bahize abandi mu gutsinda bashyikirijwe ibihembo
Buri munyeshuri wahize abandi muri buri IPRC yashyikirijwe sheki yibihumbi 500Frw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages