Izi nganda zivuga ko zigiye kugana amasoko yagutse nko muri Brésil na Ukraine kuko ho hakiri umusaruro uhagije kandi ku giciro gito.

Aba batunganya ibikomoka ku bigori bo mu Rwanda bavuga ko Tanzania ariyo yari isigaye itanga umusaruro mwinshi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, ariko naho ibiciro byaho biri kuzamuka umunsi ku wundi.

Moses Ndayisenga ukora mu ruganda Minimex aganira na Rwanda Today yagize ati “Muri Tanzania naho ibigori byaragabanutse ndetse birushaho guhenda; nubwo kujya kubivana hakurya y’inyanja tutari twabitangira, hari gahunda kuri benshi ko twajya kubikura mu bihugu nka Ukraine, Argentine, Méxique na Brésil.”

Magingo aya toni imwe muri Tanzania iri kugurwa hafi 280 000 by’amafaranga y’u Rwanda, bikagera ku isoko ryo mu Rwanda bigura 400 000 by’amafaranga y’u Rwanda, ubariyemo n’imisoro no kubitwara; mu gihe ibyaturutse imbere mu gihugu biri kugurishwa 500 000 by’amafaranga y’u Rwanda kuri toni imwe.

Mu gihe umusaruro w’ibigori ku isoko ry’imbere mu gihugu ugeze kuri toni 424 204, ibigera ku isoko ngo byongererwe agaciro birangana na toni 290 000 kuko 30% y’umusaruro wose uba wasigaye mu baturage.

Usibye igiciro cyiyongereye ku isoko ryo mu karere, igihe cyo gukura ibigori mu bice bya kure muri Tanzania nacyo cyariyongereye kiva ku minsi itanu, kigera ku byumweru bibiri, ibituma igiciro nacyo kiyongera muri rusange.

Abatunganya ibigori mu Rwanda bavuga ko kubikura hakurya y’inyanja bishobora kugabanya ikiguzi kandi bikaziba icyuho cy’umusaruro ukiri muke.

Ndayisenga ati “Ntidufite kompanyi ifite ubushobozi bwo gutumiza byibura toni 10 000 icyarimwe nkuko byifujwe n’abo muri Ukraine n’ahandi. Ubushobozi bwacu buke ntibutwemerera kugura ibiro 3 000 000 icyarimwe. Gusa nk’abikorera turacyari kureba uburyo twakwihuza tukaba nk’ikigo kimwe.”

Nkuko byemezwa n’ikigo gihuriza hamwe amakuru arebana n’ubucuruzi bw’ibihingwa mu karere [Regional Agricultural Trade Information Network-RATIN], ari nacyo kigenzura ubucuruzi bw’ibigori mu karere; kivuga ko kutabona umusaruro uhagije byatewe n’ubuhinzi butagenze neza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, ibyashyize igitutu ku hari hakiri ubuhunikiro bwabyo nko muri Tanzania na Uganda.

Iki kigo gikomeza kivuga ko igiciro cy’ibigori kizazamuka muri Kenya, u Rwanda, na Sudan y’Epfo byari bisanzwe bitumiza ibigori mu bihugu byo mu karere.

Imibare y’iki kigo igaragaza ko ingano y’ibigori u Rwanda rutumiza muri Tanzania yazamutse ku rugero rwa 279 ku ijana, hagati ya Nyakanga na Nzeri uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, abongerera agaciro ibigori baravuga ko mu gihe igiciro gikomeje kuzamuka, kandi nta n’ahandi ho kubikura hafatika hahari, ubucuruzi bwabo buri kuhazaharira.

Diane Ndagijimana, umuyobozi mukuru w’uruganda SOSOMA , yagize ati “Ubusanzwe twaguraga ibigori bizamara amezi atandatu, ariko ubwo ububiko bwacu bwagabanukaga mu kwezi gushize k’Ukwakira, twasanze ibiciro byarazamutse cyane, bituma tugura bike muri Tanzania.”

Ubu ku isoko ryo mu Rwanda, igiciro cy’umufuka w’ibiro 25 by’akawunga ka Minimex cyazamutse ku rugero rwa 52%, kiva ku 12 500 by’amafaranga y’u Rwanda, kigera ku 19 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Minimex iha ibigori uruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa bitandukanye, igaragaza ko kuva ibigori byagabanuka ku isoko, ibyo bahaga Bralirwa babigabanyije inshuro ebyiri.

Mu gihe Bralirwa yakeneraga impeke z’ibigori hafi toni 400, Minimex igaragaza ko ubu iri gutanga munsi ya toni 200.

Abatunganya umusaruro w'ibikomoka ku bigori baravuga ko umusaruro wabyo ukomeje kuba muke kandi uhenze
Abatunganya umusaruro w'ibikomoka ku bigori baravuga ko umusaruro wabyo ukomeje kuba muke kandi uhenze