00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 3 bafite imishinga y’indashyikirwa batsindiye igihembo cya AIP cya miliyoni 6 Rwf

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 8 October 2014 saa 06:16
Yasuwe :

Abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 4 Ukwakira batsindiye igihembo cya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda mu irushanwa ryo guhanga udushya ryateguwe n’ikigo AIP (African Innovation Prize).
Muri iryo rushanwa, abanyeshuri basabwe kohereza imbanzirizamushinga zanditse mu magambo 1500. Mu mishinga 50 yari yatanzwe, hatoranyijemo 10 ya mbere .
Ba nyiri mishinga icumi ya mbere bahawe iminota itanu yo kuyisobanura muri make mbere yo guhatwa ibibazo n’abakempurampaka (…)

Abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 4 Ukwakira batsindiye igihembo cya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda mu irushanwa ryo guhanga udushya ryateguwe n’ikigo AIP (African Innovation Prize).

Muri iryo rushanwa, abanyeshuri basabwe kohereza imbanzirizamushinga zanditse mu magambo 1500. Mu mishinga 50 yari yatanzwe, hatoranyijemo 10 ya mbere .

Ba nyiri mishinga icumi ya mbere bahawe iminota itanu yo kuyisobanura muri make mbere yo guhatwa ibibazo n’abakempurampaka ndetse n’abari bakurikiranye amarushanwa.

Akanama k’abakemurampaka kari kagizwe na , Emile Murekezi wa IGIHE LTD, Julien Oyler (Inkomoko Business Development), Marcus Grazette (Ambasade y’Ubwongereza ), Jean Claude Rwubahuka, Ushinzwe Ikigo cya ba Rwiyemezamirimo muri CBE na Grace Mugabekazi wo mu Kigo Giteza Imbere Ubucuruzi (BDC).

Abanyeshuri batsindiye ibihembo biruta ibindi ni Ben Claude Uwihanganye wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga, CST.

Uwihanganye yahanze umushinga wo gukora ishyiga rikoresha Biyogazi ryakwifashishwa mu ngo, utubari n’amaresitora.

Abanyeshuri batsindiye ibihembo mu irushanwa rya AIP

Undi mushinga wahawe igihembo, ni uwo kurengera ibidukikije hakorwa amakara mu myanda iba inyanyagiye wa Evariste Habimana wiga mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda ry’Ubucuruzi n’Imari, CBE.

Shikama Dioscore nawe wiga mu Ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga, CST yahembewe umushinga wa gahunda ya telefoni ngendanwa( Mobile Application) izafasha abahinzi kubika neza ibikumusaruro wabo bakanabasha guteganya uwo mu gihe kizaza n’agaciro kawo.

Buri umwe muri aba banyeshuri bose uko ari batatu, azahabwa igihembo cya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango azabashe gutangira imishinga we.

Undi munyeshuri witwaye neza muri aya marushanwa Jancyne Tuyishime nawe yemerewe guhuzwa n’abashoramari bazamufasha kubona amafaranga yo gukomeza umushinga we wo kuvura amenyo ku baturage bo mu Karere ka Ngoma.

Aba banyeshuri kandi bazinjizwa muri gahunda yo kuzamura imishinga ya Inkomoko Business Development (Business accelerator programme) banahabwe amasomo y’icyongereza aterwa inkunga na Guverinoma y’Ubwongereza.

Emery Rubagenga, rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi wa Roka Rwanda yabwiye abanyeshuri bari bitabiriye iryo rushanwa ko kugirango bagere ku ntego zabo bagomba kugira umurava , kwihangana no kwigomwa.

Umuyobozi wa CBE, Dr. Papias Musafiri yashimiye igikorwa cyo gufasha abanyeshuri mu kwihangira imirimo cya AIP, anashima imishinga myiza yahawe ibihembo.

Ati” Ibikorwa nk’ibi n’imitekereze nk’iyanyu nibyo bizadufasha guhanga imirimo miliyoni 2, ikenewe muri Vision 2020 mu kugabanya ubushomeri no kubonera akazi abinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka. Nti mwari mukwiye kwicara mutegereje ubafasha, ahubwo nimutangirire kubushobozi mufite hanyuma muzagende muzamuka mu ntera”

Iri rushanwa ry’imishinga myiza muri kaminuza ritegurwa buri mwaka na African Innovation Prize, rigaterwa inkunga na De La Rue na Segal Family Foundation.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages