Ibi bihembo bizatangwa binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Ishyura Na Mastercard”, bwatangijwe ku wa 13 Werurwe 2019 na Cogebanque ku bufatanye na Mastercard.
Abakiliya bafite aya mahirwe ni abakoresha amakarita ya Cogebanque akorwa na MasterCard arimo Credit, Debit na Prepaid Card.
Uretse kuba iki gikorwa kigamije gushimira abakiliya b’iyi banki no kwifuriza abashya kunogerwa na serivisi z’iyi banki by’umwihariko bakoresha amakarita yashyiriweho kuborohereza ubuzima, ni n’uburyo bwo gutuma bitabira gukoresha MasterCard mu kwishyura batabanje kubikuza.
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu, abahahira mu maguriro arimo Simba Supermarket bakanishyura ibikomoka kuri peteroli kuri sitasiyo za SP muri Kigali, bakoresheje MasterCard zabo bahawe na Cogebanque bazatsindira ibihembo birimo amatike y’ingendo, mudasobwa, n’ibindi.
Si ibi byiza gusa ariko bikwiye gutuma abakiliya ba Cogebanque bitabira gukoresha amakarita yabo ya MasterCard, kuko uretse kuba atuma bizera umutekano w’amafaranga yabo, anabaha ububasha bwo kuba babikuza ku byuma bya ATM miliyoni 36 biri hirya no hino ku Isi.
Ishyura ukoresheje ikarita yawe ya Cogebanque Mastercard (Debit, Credit cg Prepaid) maze ubone amahirwe yo gutsindira igihembo bishimishije.#IshyuraNaMasterCard #Mastercard #RWoT pic.twitter.com/fg44qpOTyH
— Cogebanque PLC (@Cogebanque1) March 21, 2019



















TANGA IGITEKEREZO