00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abishyura ibicuruzwa bakoresheje EcobankPay bahishiwe impano nyinshi mu minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 December 2019 saa 01:58
Yasuwe :

Iminsi mikuru isoza umwaka ishobora kugusigira ibyishimo n’akanyamuneza, ukegukana impano n’ibihembo bidasanzwe banki y’ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc ikomeje guhundagaza ku bishyura ibicuruzwa na serivisi bakoresheje ikoranabuhanga rya EcobankPay.

Mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo Ecobank Rwanda Plc yatangije poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay, ifasha abakiliya bakoresha EcobankPay kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye mu maguriro ayo ariyo yose, hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Iri koranabuhanga rigamije gushimira abakiliya bahisemo kugendana n’ibigezweho, bagaca ukubiri no kugendana ibifurumba by’amafaranga mu mufuka no mu ntoki. Uretse kubarinda kuyibwa, kuyata cyangwa kuyatagaguza, urikoresheje abona n’amahirwe yo kwegukana ibihembo bishimishije, byamufasha kwizihiza iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Ubwo iri koranabuhanga ryatangizwaga, Ubuyobozi bwa Ecobank bwahishuye ko buzanafasha abakiliya n’abacuruzi bakoresha ubwo buryo gutsindira ibihembo birimo televiziyo za rutura [Flat Tv], telefone zigezweho, frigo n’itike z’indege zijya mu Bushinwa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bakanishyurirwa ibizabafasha igihe bazaba bariyo.

Nubwo ibyo ari ibihembo bya buri kwezi, hari n’ibya buri wa Gatanu bitangirwa mu maguriro atandukanye, umukiliya uhashye yifashishije ubu buryo agahembwa.

Ntibyahereye mu magambo gusa kuko ab’inkwakuzi bamaze kuganura kuri ibi bihembo bya buri kwezi naho ibya buri wa Gatanu byo bimaze kuba akamenyero ko uhahiye mu iguriro ritahiwe akoresheje EcobankPay, atahana impano zirusha agaciro ibyo yaguze.

Ku wa 20 Ukuboza mbere gato ya Noheli nibwo abanyamahirwe batatu batsindiye ibihembo by’Ugushyingo babishyikirijwe. Umwe yatsindiye televiziyo ya rutura ifite pousse 32, undi atsindira frigo naho undi atsindira telefone igezweho.

Umulisa Diana wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo watsindiye frigo, yavuze ko akimenya ko Ecobank Rwanda yatangije iri koranabuhanga yahise arikoresha, ahantu agiye guhahira akabanza kubabaza niba bakoresha EcobankPay.

Ati “Uko najyaga kwishyura aho mpahiye, icya mbere nabanzaga kubabaza niba bafite EcobankPay. Icyo nabwira abantu, ni ukubashishikariza kubukoresha kuko buroroshye kandi burizewe kuko utagendana amafaranga mu mufuka, byose ubikora na telefone yawe.”

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Ecobank Rwanda, Mana Desire yavuze ko hasigaye ibihembo by’amezi abiri n’ibihembo nyamukuru bizatangwa irishanwa risojwe.

Nta gushidikanya ko nawe niba wishyura ukoresheje ubu buryo budatuma ukatwa amafaranga na make, ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibyo bihembo by’ukwezi bisigaye, ugasoza umwaka uryoherwa n’ibyiza bya Ecobank.

Ibi bihembo byiyongera ku byo wakwegukana buri wa Gatanu kugeza iyi poromosiyo isojwe, aho abamenyereye kubihabwa bashimishwa n’uburyo bahabwa impano ziruta ibyo bahashye bakoresheje EcobankPay.

Hakizimana Jackson wo mu Karere ka Kicukiro uheruka guhabwa impano yahahiye muri Sharma Super Market, yagize ati “Nashimira Ecobank kuko kugura ibintu barangiza bakaguha impano irenze ibyo wahashye nta handi wabisanga uretse muri Ecobank.”

Munyentwari Sebagabo Emma wahawe impano nyuma yo kwishyura ibicuruzwa yari aguze muri Ndoli Super Market akoresheje EcobankPay, we yabwiye IGIHE ko yatunguwe kuko yagiye guhaha atiteguye ko ashobora kubihemberwa.

Ati “Sinari mbyiteguye nyine nishyuye nkoresheje EcobankPay ngura ibintu bitandukanye bifite agaciro ka 2200Frw, bahita bampa ibihembo bishimishije harimo umupira n’ibindi banguriye muri iri guriro ndibuze kureba.”

Uko wakoresha Ecobank Pay

Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda Plc buvuga ko kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari ya ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefone zigezweho.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Bamwe mu bakiliya barimo gusaba serivisi kuri Ecobank Rwanda
Hahembwe batatu barimo uwatsindiye televiziyo, uwatsindiye frrigo n'uwatsindiye telefoni
Kwishyura na EcobankPpay bisaba gutunga telefone kuri QR code y'umucuruz
Ubwo abakozi ba Ecobank bashyikirizaga Munyentwari impano bamugeneye kuko yishyuye akoresheje Ecobank Pay
Ubwo Iradukunda (ufite umupira ku rutugu) yashyikirizwaga impano ye
Umukozi wa Ecobank arimo kwishyura impano bahaye abakiliya nawe akoresheje Ecobank Pay
Umulisa yatsindiye televiziyo
Umulisa yavuze ko yatangiye gukoresha Ecobank Pay mbere y'uko hatangizwa poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Ecobank Rwanda, Mana Desire aganira n'itangazamakuru
Umwe mu bishyuza muri Sharma ari kwakira umukiliya wakoresheje EcobankPay

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages