Ni imurikabikorwa ryatangiye ku wa 16 Ukuboza rikaba riri guhuza ibigo bito n’ibiciriritse byo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba hagamijwe guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’ababituye.
Hari mumurikwa ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa muri Afurika y’Iburasirazuba birimo ibyo kurya, ibikoresho byo mu rugo, imyambaro, ibikoresho by’ikoranabuhanga, serivisi zitandukanye n’ibindi.
Umunya-Kenya utunganya umusaruro uturuka ku binyampeke, David Gitonga yashimye u Rwanda rwabakiriye neza ariko agaragaza zimwe mu mbogamizi bari guhura nazo.
Yagize ati “Twishimye Guverinoma y’u Rwanda , bakoze akazi keza, abantu hano bakira abantu neza, ntacyo tunenga mu kuri twaranyuzwe kandi twizera ko n’iminsi isigaye nayo izagenda nk’uku cyangwa ikarushaho.”
Gitonga avuga ko n’ubwo abantu bari kuwitabira iri murikabikorwa mu rugero ko ariko bari kugorwa n’ururimi kuko batumva Ikinyarwanda ndetse na bamwe mu Banyarwanda bakaba batumva neza Icyongereza.
Ati “Abantu bari kuza ariko hari ikibazo cy’ururimi, kuko abantu benshi ntibavuga Icyongereza, Guverinoma ikeneye gukosora ako kantu ariko bari kugura, nubwo mu yandi ma murikagurisha abantu baza ari benshi ariko hano bari mu rugero.”
Iri murikabikorwa rizarangira ku wa 22 Ukuboza, ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Rwanda rwaryakiye.
Umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa waturutse muri Uganda, Nsobora Margaret avuga ko bakiriwe neza ariko agasaba Abanyarwanda kurushaho kuryitabira.
Uyu mgore ucuruza imiti irimo amavuta, amasabune n’imiti y’amenyo bikomoka mu bimera yagize ati “Iri murikagurisha ni ryiza, abamurika bitabiriye ku bwinshi ariko abagura ntago bari kuza nk’uko byari byitezwe”
Nsobora asanga ko kugira ngo ubwitabire bw’iri murikabikorwa bwiyongere ari uko abayobozi b’ ibihugu bya Afurika n’abaturage muri rusange batangira guha agaciro ibikorwa by’abagenzi babo b’Abanya- Afurika bahereye no kuby’ubuvuzi akora.
Ati: “Ntitwigeze tugira amahirwe yo kugira ikoranabuhanga riteye imbere ryo gukora ibinini ariko guverinoma zishyizeho uburyo bwo gufasha abavuzi gakondo, imwe muri iyi miti ikorwaho ubushakashatsi, turamutse dutewe ingabo mu bitugu dushobora gukora imiti imeze nk’iyi igurwa hanze.”
Nattabi Ruth nawe waturutse muri sosiyete ENGO yo muri Uganda, yavuze ko kubwe abona abantu bari kwitabira gusa abagura bakaba bake kuko bavuga ko ibiciro biri hejuru.
Uyu mukobwa avuga ko ibiciro bitari hejuru nkuko bivugwa ahubwo ari imyumvire yo kumva ko ibyo muri Afurika biciriritse.
Yagize ati “Ibintu biturutse mu Butaliyani, birahenze cyane ariko uzatungurwa n’uko Abanya-Afurika bagura ibyo bicuruzwa ariko hari ibicuruzwa bikorwa n’abagenzi babo b’Abanya-Afurika bagahura bijujutira ko ibiciro biri hejuru. Rimwe na rimwe ibicuruzwa byo mu Butaliyani ntibikora ariko kubera imyumvire bafite ko ibyo mu Butaliyani bikora n’ubwo baba batarigeze babikoresha na mbere hose.”
Yongeyeho ati “Ntekereza ko tugomba gushyigikira ibyo dukora ugereranyije n’iby’i Burayi kuko bo bashyigikira ibicuruzwa byacu, watungurwa no kuba Umutaliyani ashobora kuza akagura isabune hano akayikoresha ndetse akavuga ko ari nziza kurusha izabo, tugomba guterwa ishema n’ibyacu”.
Nattabi mu minsi mike amaze mu Rwanda, avuga ko yakiriwe neza cyane.
Ati “Twakunze uko twakiwe. Bamwe muri twe ntituzi uru rimi ariko turumva, bari kutwigisha, Abanyarwanda ni abantu beza cyane. Bazi guciririkanya cyane.Nakekaga ko twe Abagande ari twe tubizi ariko naje gusanga Abanyarwanda babizi cyane, nta kibazo twigeze tugira ni ahantu wisanga kandi byose ni byiza.”
Elias Khamis Barnaba waturutse muri Sudani y’Epfo yavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye iri murikabikorwa, gusa ashima uburyo yakiriwe.
Uyu mugabo ucuruza ibikozwe muri sesame, ubunyobwa n’amasaka yagize ati “Turumva dutekanye, ntakibazo, amacumbi n’ibyo kurya ni byiza, turashimira leta y’u Rwanda k’ubwo kutwakira neza.”
Abari kumurika ibikorwa bitandukanye bagaragaza ko kuba abenshi mu Banyafurika bagiha agaciro ibikorerwa hanze ugereranyije n’ibikorerwa kuri uyu mugabane biri mu bituma iri murikabikorwa rititabirwa cyane bakaboneraho no gusaba abo bireba kujya baryamamaza cyane na mbere y’uko ritangira.
Ni ku nshuro ya 20 iri murikabikorwa ngarukamwaka rya Jua Kali/Nguvu riba nk’uburyo bwo gushyigikira no guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO