00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu bihugu 60 barigira i Kigali uko ikoranabuhanga ryakwihutishwa muri serivisi z’imari

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 May 2017 saa 05:04
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo, abahanga mu bijyanye na serivisi z’imari, n’abakora mu ma banki baturutse mu bihugu bigera kuri 60 byo hirya no hino ku isi, bari gusuzumira hamwe uburyo ikoranabuhanga muri iki cyiciro ryarushaho kwihutisha.

Iyi nama yitwa DOT Finance Africa iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 17 Gicurasi kugeza kuwa 18 Gicurasi 2017 yateguwe ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK).

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi,yavuze ko icyo iyi nama igamije ari ukurebera hamwe uburyo amabanki n’ibindi bigo by’imari byarushaho gufatanya mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga mu byo bakora.

Yagize ati “Turiga uburyo twakongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, icyo abatugana bazabona mu minsi iri imbere ni uburyo tuzagira serivisi zituma abantu babasha kubona inguzanyo kuri telefoni. Turashaka ko mu myaka iri mbere nta muntu uzakenera kuza muri banki kugira ngo abone serivisi iyo ariyo yose, ahubwo azajya akoresha telefoni.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho by’umwihariko ibijyanye no gutanga inguzanyo, ari ibintu bikwiye guhurirwaho n’abafatanyabikorwa benshi.

Dr Karusisi yanavuze ko mu mbogamizi zigihari harimo kubona ishoramari mu kugura ibikoresho bikenewe, ari nayo mpamvu mu bihe birimo bazatongera gushyira imbaraga mu gufungura amashami mashya ahubwo bazarushaho kunoza ikoranabuhanga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR), Uwizeye Jean Pierre, yavuze ko kugeza ku Umurenge SACCO nabo batasigaye inyuma muri uru rugamba rw’ikoranabuhanga, kuko bidatinze abakiriya bazatangira kujya bakoresha amakarita mu kwishyura serivisi zitandukanye.

Yakomeje avuga ko uretse imbaraga z’amabanki n’ibigo by’imari, abaturage na bo bagomba kwigishwa kugira ngo bamenye akamaro ko kutagendana amafaranga mu mufuka, bashishikarizwa kuyoboka ikoranabuhanga

Muri iyi nama kandi hari n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga, byaje kumurika bimwe mu bikoresho n’uburyo bwatuma serivisi z’imari zirushaho kwihuta.

Muri ibi harimo Ikigo IrisGuard cyo muri Jordan, aho cyifashisha imboni y’umuntu mu kubika imyirondoro ye ku buryo ashobora kubikuza, kubitsa, guhaha, koherereza amafaranga bitabaye ngombwa ko yerekana icyangombwa na kimwe, cyangwa ngo afunguze konti muri banki.

Hari kandi n’ikigo Avanza Solutions , gitanga serivisi za ATM zikozwe ku buryo igihe umuntu agiye kubitsa, kubikuza, kwaka inguzanyo, kibanza kumubaza amakuru atandukanye atuma ntawapfa gukoresha ikarita itari iye.

Ibi bigo ndetse n’ibindi byinshi byagaragaje ko byifuza kugeza ikoranabuhanga ryabyo mu Rwanda, kugira ngo intego yo kugera ku bukungu butarangwamo guhererekanya amafaranga mu ntoki igihugu cyihaye igerweho.

Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe uburyo ikoranabuhanga ari ingenzi, by’umwihariko mu kwihutisha serivisi z’imari no kuzigeza ku mubare munini w’abaturage, ariko hakaba harimo imbogamizi ko hari abayobozi mu nama z’ubutegetsi baba badafite ubumenyi ku ikoranabuhanga.

Iyi nama yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mabanki no mu bigo by’imari yitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abahagarariye banki n’ibigo by’imari bigera kuri 250.

Bamwe mu bitabiriye inama yiga uko ikoranabuhanga ryakwihutishwa mu mabanki no mu bigo by'imari
Abitabiriye inama bagendaga basobanuza ibikorwa by'ikoranabuhanga byamurikwaga
Ibikoresho byifashishwa mu kubika umwirondoro hagendewe ku mboni y'ijisho
Umukozi wa IRIS Guard (Iburyo) asobanura uburyo ikoranabuhanga ryabo rikora
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi
muyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri AMIR, Uwizeye Jean Pierre

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages