Ibi aba borozi b’ingurube babitangaje nyuma y’uko benshi mu bakunzi b’inyama z’ingurube cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali bakunze kugaragaza ko inyama y’akabenzi ikunzwe mu tubari ariko batazi aho abazicuruza bazikura bitewe n’uko nta mabagiro y’ingurube yahabaga.
Umuyobozi w’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko bishimira cyane ko hari amabagiro ari kugenda yubakwa mu bice bitandukanye.
Ati “ Koko mu gihe gishize byari ikibazo cyane kuko ingurube zibagirwa mu rutoki rwose ntitwatinya kubivuga, ariko ubu nibura turashimira Leta kuba hari amabagiro atangiye kubakwa mu turere dutandukanye ndetse n’abikorera bakaba bamaze gushoramo imari.”
Akomeza avuga ko ikindi bishimira ari uko abantu bamaze guha agaciro ingurube bitandukanye no mu bihe byashize kuko bazifataga nk’ikizira bitewe n’imyemerere.
Umworozi w’ingurube witwa Habumuremyi Innocent, we avuga ko kuba hari kubakwa amabagiro ahantu hatandukanye biri biri kubafasha cyane.
Ati “Kera umuntu yangaga kugura inyama y’ingurube avuga ngo ntazi niba yapimwe kubera ko hari abazibagiraga mu bihuru. Amabagiro yabaga ari kure yabo ariko ubu turishimira ko iki kibazo kiri kugenda gikemuka.”
Yongeyeho ko ikibazo basigaranye ari icy’uko ibiryo by’ingurube bibahenda, aboneraho gusa inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo bajye babibona bitabahenze.
Umuyobozi mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko ibikorwa byo kubaka amabagiro y’ingurube mu bice bitandukanye gikomeje.
Ati “ Ikibazo cyo kugira inyama y’ingurube yujuje ubuziranenge kandi yizewe nka Minisiteri turimo gufatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke amabagiro hirya no hino mu gihugu yujuje ubuziranenge,hari amabagiro yubatswe mu turere dutandukanye ariko ntahagije gusa igikorwa kirakomeje.”
Yakomeje avuga ko barimo no kwigisha abantu ko inyama y’ingurube ari nziza ku badafite ikibazo kijyanye n’imyememerere, aboneraho kubashishikariza kujya bayirya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!