Iyi gahunda ifite intego zo guhuriza hamwe abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bakeneye ubufasha, inzobere mu gutanga ubufasha bugamije guteza imbere ubucuruzi, ndetse n’ibigo by’imari n’abandi batanga serivisi z’imari bakeneye abakora ubucuruzi bujuje ibisabwa.
Iyi gahunda kandi igamije gukuraho inzitizi abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bahura nazo, zirimo kutagera ku mari bifuza, kutabona ubundi bufasha buhagije n’amakuru bakeneye mu kwagura ibikorwa byabo no guhanga imirimo mishya ihagije kandi ibereye abayikora.
Terimbere MSME Facility ikorera mu gihugu hose, ariko ikibanda ku bari mu bice by’icyaro n’inkengero z’imijyi. Ku ikubitiro iyi gahunda ikorana na ba rwiyemezamirimo bari mu nzego z’ubuhinzi, ubukerarugendo n’amahoteli ndetse n’izindi nzego zose zishamikiyeho.
Binyuze muri gahunda ya Terimbere MSME Facility, abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bizaborohera kubona ubufasha bakeneye bugamije guteza imbere ubucuruzi.
Ubufasha butangwa bwibanda ku micungire y’imari, kunoza imikorere y’ikigo, iyamamaza bikorwa, inkunga yihariye ijyanye n’urwego rw’ubucuruzi, inama zijyanye no gushora imari n’ibindi.
Terimbere kandi ikorana n’ibigo by’imari kugira ngo bibashe gushyiraho serivisi z’imari zinogeye abakora ubucuruzi buto n’ubuciririts.
Muri izo servisi z’imari harimo; inguzanyo zagenewe by’umwihariko abacuruzi bato n’abaciriritse, kwishingira ingwate ku nguzanyo, nkunganire ku nyungu itangwa ku nguzanyo, inkunga y’amafaranga adasubizwa ndetse na serivisi z’imari zihariye zigenewe ba rwiyemezamirimo b’abagore n’urubyiruko.
Kwagura itangwa rya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga n’amashami mu turere
Abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bari mu byiciro byavuzwe haruguru, abatanga serivisi zigamije iterambere ry’ubucuruzi, n’abatanga imari bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa Terimbere MSME Facility (www.terimberemsme.rw) kugira ngo bagaragaze ubufasha bakeneye cyangwa serivisi batanga, ndetse banahuzwe n’abafatanyabikorwa bakwiriye.
Hashingiwe ku kuba ba rwiyemezamirimo, cyane cyane abakorera mu bice by’icyaro n’inkengero z’imijyi, bakigaragaza imbogamizi zirimo interineti idahagije, kubura amakuru ahagije, cyangwa kuba kure ya serivisi zibagenewe, Terimbere MSME Facility yanashyizeho ibiro byayo mu turere dutanu: Musanze, Rubavu, Rusizi, Kayonza, na Huye.
Ibi biro bigamije kwegera ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugira ngo babone serivisi hafi yabo, bafashwe kwinjira muri iyi gahunda, binyuze mu gusuzuma ubucuruzi bwabo kugira ngo bahabwe ubufasha bwihariye, ndetse banafashwe kubona imari mu buryo bunoze kandi budahenze.
Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yagize ati “Terimbere MSME Facility ni intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere urwego rwa ba rwiyemezamirimo mu Rwanda. Iyi gahunda ihuza ba rwiyemezamirimo n’ubufasha ndetse na serivisi z’imari bakeneye kugira ngo bagure ibikorwa, banahange imirimo.”
Yakomeje ati “Iyi gahunda kandi iha abatanga serivisi zo guteza imbere ubucuruzi amahirwe yo kubona abazikeneye, ikanafasha abatanga imari guhura na rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa”
Iyi gahunda yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa hibandwa ku guteza imbere uburinganire no gutuma hatagira icyiciro cy’abantu gihezwa mu bikorwa by’iterambere. Ibi bituma abagore, urubyiruko, impunzi, abafite ubumuga ndetse n’abatuye mu bice by’icyaro bahabwa ubufasha bakeneye mu rugendo rwo guhanga imirimo no kwagura ubucuruzi.
Binyuze mu makuru uturuka mu bushakashatsi, Terimbere MSME Facility ikorana n’abashinzwe gushyiraho politiki n’amategeko agenga urwego rw’imari n’abandi bafatanyabikorwa, hagasabwa ko habaho impinduka, aho biri ngombwa, mu mategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi, hagamijwe gushyigikira no guteza imbere urwego rwa ba rwiyemezamirimo.
Mu Ukwakira 2025, Access to Finance Rwanda (AFR) cyamuritse ubushakashatsi bwiswe Rwanda MSME FinMap, bugaragaza ko 83% by’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda bagerwaho na serivisi z’imari, nubwo imibare imeze gutya ariko hari abari muri uru rwego bagihura n’imbogamizi zituma batagera kuri serivisi z’imari zibanogeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!