Iyi raporo igaragaza iterambere mu buzima bw’umuntu muri Afurika (Africa Human Development Report 2016), yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 23 Werurwe 2017, i Kigali.
Nyuma yo gusuzuma ibintu bitandukanye birimo politiki, ubukungu, uyu muryango wasanze abagore badahabwa agaciro kimwe n’abagabo ndetse n’iyo bahawe akazi igihembo cyabo kiba ari gito ugereranyije n’abagabo.
Iyi raporo iagaragaza ko abagore bihariye 66% by’imirimo idashingiye ku buhinzi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ariko ku idolari rimwe abagabo bahembwa, abagore bagahembwa ibice 70.
Ni mu gihe mu bigo by’abikorera byose, usanga ibiri hagati ya 7%-30% gusa aribyo bifite abagore mu nzego z’imicungire yabyo.
Ikindi cyagaragajwe ni uburyo ibihugu bihagaze mu bijyanye na gahunda zigamije guca ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, aho u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Ethiopia.
Iyi raporo kandi yanagaragaje uburyo ibihugu bihagaze, mu bijyanye na gahunda zigamije guca ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu 20 bikiri mu nzira y’amajyambere, bikomeje kwihutisha gahunda zijyanye no kubahiriza ihamwe ry’uburinganire no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Dr Nsanzabanwa Monique yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe, hakwiye gushyirwa ingufu mu bijyanye n’uruhare abagore bagira mu by’ubukungu by’umwihariko mu rwego rw’abikorera.
Ati ”Dukwiye gushyira imbaraga mu rwego rw’abikorera, mu gushyira imbere ibibazo bijyanye no guha ubushobozi abagore, no kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bijyanye no gushyira mu myanya ifata ibyemezo, kugera ku mari, uburinganire mu mishahara no kunoza aho bakorera.”
Yakomeje avuga ko inzego zaba iza leta, iz’abikorera n’imiryango idaharanira inyungu, zikwiye gukorera hamwe kugira ngo zigire bwa bufatanye bugamije guteza imbere ibyamaze gukorwa no kongera umuvuduko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku nyungu zo kubahiriza ihamwe ry’uburinganire.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques, yavuze ko inzego z’abikorera zikwiye gushyiraho amategeko n’amabwiriza agamije gukemura ikibazo cy’ubusumbane buzigaragaramo, ku buryo abagore bajya gukora bazi neza ko bafite amahirwe yo kuzamurwa mu ntera.
Yakomeje avuga ko mu bihugu byinshi hari abagitegereza ko inshingano z’umugore ari ukuguma mu rugo, mu gihe hari n’ibigo usanga bidashyiraho ikiruhuko kigenewe umugore wabyaye cyangwa ukeneye kujya konsa, ibi na byo bikaba bikwiye gutekerezwaho.
Iyi raporo ivuga ko kwiyongera k’ubusumbane ku kigero cya 1%, bisubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’iterambere rya muntu kugera kuri 0.75%.
Amafoto: Luqman Mahoro


















TANGA IGITEKEREZO