00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro ka Bitcoin kageze ku bihumbi 118$

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 11 July 2025 saa 08:02
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere mu mateka ifaranga rya Bitcoin ryaciye agahigo ko kuba ari ryo rifite agaciro kanini ku Isi mu mafaranga koranabuhanga, nyuma yo gutumbagira rikagera ku bihumbi 118$.

Mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa 11 Nyakanga 2025, agaciro ka Bitcoin kiyongereyeho 6%. Agaciro kayo kageze ku bihumbi 118$ kavuye munsi y’ibihumbi 80$ kariho muri Mata 2025.

Ibi kandi byanatumye agaciro k’andi mafaranga konabuhanga nka Ethereum, Solana na Dogecoin kiyongera ku kigero cya 7%.

Kuri ubu, Bitcoin ifite agaciro rusange ka miliyari 2300$ bituma irusha agaciro ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Alphabet ireberera Google, Meta n’ibindi.

Icyakora agaciro ka Bitcon karacyari hasi y’aka zahabu, ibarirwa akagera kuri miliyari ibihumbi 22$.

Iri zamuka ryatangiye nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku wa 2 Mata ashyize hanze itangazo ryahungabanyije amasoko asanzwe y’imari, rijyanye no kongera imisoro, bigatuma abashoramari bahindukira bakagana Bitcoin nk’uburyo bwo kwirinda ihungabana ry’ubukungu.

Izamuka kandi riterwa n’icyizere abacuruza iri faranga bafite kijyanye no kuba Donald Trump yagaragaje ko ashyigikiye ikoreshwa ry’iri faranga koranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Xapo Bank yo muri Gibraltar, ikoresha cyane aya mafaranga, Gadi Chait, yavuze ko Bitcoin yarenze kure ibyo abantu bari bayitezeho.

Ati “Ibigo biri kugura umutungo ku rwego rwo hejuru. Nubwo hari ibibazo by’ubukungu butifashe neza, ndetse n’ibya politiki bikomeje kuzamuka, ariko ibigo byakomeje gushora muri Bitcoin ku rwego rukomeye.”

Abasesenguzi 22 mu bijyanye n’aya mafaranga y’ikoranabuhanga bagaragaje ko Bitcoin ishobora kugeza ku gaciro ka 145.167$ bitarenze 2025.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, bisaba ko agaciro ka Bitcoin kazazamukaho ibihumbi 27$ mu gice cya kabiri cya 2025 na cyane ko kiyongereyeho ibihumbi 25$ mu mezi atandatu ya mbere.

Agaciro ka Bitcoin kageze ku bihumbi 118$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages