00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro ka RSSB karenze miliyari 2000 Frw

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 15 September 2023 saa 01:12
Yasuwe :

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko umutungo warwo wageze kuri miliyari 2065 Frw, ni inyongera ya 14% ugereranyije n’umwaka ushize.

Iyi mibare yerekana uko RSSB itera imbere yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 14 Nzeri 2023, mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’itangazamakuru, kigaruka ku buryo rwitwaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

RSSB yashinzwe mu 2009, icunga gahunda esheshatu zirimo Pansiyo, ibijyanye n’impanuka zikomoka mu kazi, Ubwisungane mu Kwivuza, RAMA, ibijyanye n’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara n’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire Ejo Heza. Ni gahunda zireba abenegihugu kimwe n’abanyamahanga baba mu Rwanda.

Usibye izi gahunda, uru rwego runakora ishoramari ritandukanye ririmo imishinga y’ubwubatsi no gushora imari mu bindi bigo.

Kuri ubu RSSB ifite umutungo mbumbe wa miliyari 2065 Frw, ni inyongera ya 14% ugereranyije n’umwaka ushize.

Iyi mibare yerekana ko uru rwego ruri kwihuta mu iterambere kuko umutungo warwo mu myaka ine ishize wari kuri miliyari 1400 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko mu byo bakora umunyamuryango ahora ku isonga, ashimangira ko kuba umutungo ucunzwe n’uru rwego wiyongera bifite inyungu.

Yagize ati “Umutungo uhari ugenda wiyongera ariko n’usanzwe ukiyongera.’’

Kugeza ubu, umutungo wose wa RSSB wihariye 15% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Muri wo ufatika wihariye 56%, 31% ni imigabane mu bindi bigo mu gihe 13% uri mu bijyanye n’ubwubatsi.

Iterambere rya RSSB riri mu cyerekezo cy’amavugurura y’imyaka itanu [2020-2025] iri gukora aho izaba ari ikigo gishyize umunyamuryango ku isonga, gishingiye ku makuru ahamye kandi gitanga umusaruro ufatika.

Mu ishoramari ryayo ryo mu mwaka ushize, RSSB yungutse miliyari 123,4 Frw, angana n’izamuka rya 30% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wabanje.

Amafaranga menshi muri yo yinjijwe avuye mu mitungo ifatika aho yageze kuri miliyari 95,6 Frw, angana na 77% by’inyungu yose.

RSSB kandi ikomeje kugira uruhare mu ishoramari ry’ibigo by’imbere mu gihugu aho ifitemo ishoramari rigera kuri miliyari 40 mu bigo birimo Katapult Africa na Zipline.

Mu rwego rw’ubwubatsi, RSSB iri mu bigo bitanga umusanzu munini mu nyubako zizamurwa mu gihugu ndetse hari imishinga migari iteganya kubaka irimo Vision City Phase 2, Batsinda Housing Project, Kigali Green Complex [izaba ari yo nyubako ndende mu Rwanda] na Kigali Golf Resort and Villas [iri kubakwa hafi y’Ikibuga cya Golf cya Kigali kiri i Nyarutarama].

RSSB ifite n’indi mishinga minini iteganya binyuze mu bigo yashoyemo imari nk’Uruganda rwa Inyange rukora amata y’ifu, kwagura Uruganda rwa Ruliba, kubaka Uruganda rutunganya ibikomoka ku mbaho n’ibindi.

Yanashoye imari mu Kigega Virunga Africa Fund 1 cya miliyoni 250$ no muri Katapult Africa Seed Fund, ibigega bya mbere mu Rwanda bigamije guteza imbere iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga.

Mu 2022/2023, abanyamuryango ba RSSB bageze ku 652.000 bangana n’ubwiyongere bwa 9,3%, ugereranyije n’umwaka wabanje.

Aba barimo abizigamira mu zabukuru, abakoresha ubwisungane bw’ubuzima, abo muri Ejo Heza n’abizigamira kubera izindi mpamvu.

Kuri ubu Abanyarwanda bagera kuri 90,7% bafite ubwisungane mu kwivuza, bavuye kuri 86,9% mu 2021/2022.

Abitabiriye Ubwizigame bwa Ejo Heza bazamutseho miliyoni 3,26 bangana n’ubwiyongere bwa 36% ugereranyije n’umwaka ushize. Abagera kuri miliyoni 2,72 bizigamira bihoraho.

Muri miliyari 250,9 Frw, RSSB yakusanyije mu bwizigamire bwose, ayaturutse mu kwizigamira mu zabukuru ni yo menshi [miliyari 153 Frw].

Ubwiteganyirize bushingiye ku by’ubuzima bwazamutseho 31%. Imisanzu yose yatanzwe yageze kuri 28%, aho yavuye kuri miliyari 70,4 Frw agera kuri miliyari 90 Frw.

Muri rusange, RSSB yungutse miliyari 285,7 Frw mu 2022/2023, ni inyongera ya 22% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Mu nyungu yabonye harimo iyavuye ku ishoramari ikora ryose aho RSSB yaribyaje miliyari 109,6 Frw, inyongera ya 3% ugereranyije n’umwaka wa 2021/2022.

Umusanzu w’abanyamuryango wiyongereyeho 24% mu 2022/2023, ugera kuri miliyari 352,0 Frw. Byajyanye n’uko inyungu bahabwa na zo ziyongereyeho 14%, bagenerwa miliyari 163,7 Frw.

Mu cyerekezo cya RSSB ishaka kubaka ikoranabuhanga rihamye rizoroshya, rikanihutisha serivisi zayo. Mu ntego zayo ni uko mu 2025, abaturage bazaba bafite mituweli 100% ndetse bikajyana no gushishikariza abaturarwanda kugira umuco wo kwizigamira.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko iterambere ry'uru rwego ryerekana ko umutungo uhari ubyazwa umusaruro ufatika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages