Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku mugoroba wo ku wa 9 Nyakanga 2026.
Watu Credit ni ikigo gifasha abantu kubona moto bakazishyura buhoro buhoro, ariko ubu cyatangiye no gutanga iyo serivisi ku bagura telefone zigezweho binyuze mu bufatanye na Airtel Rwanda.
Muri ubu bufatanye, umukiliya wa Airtel wifuza kugura telefone ya Samsung azajya agana ishami rya Airtel Rwanda cyangwa aho Watu ikorera, ahabwe telefone yifuza yishyure amafaranga y’ibanze, andi ayishyure mu byiciro bitewe n’ubushobozi bwe.
Abakiliya bazajya bishyura bakoresheje Airtel Money, aho bashobora guhitamo kwishyura mu gihe cy’iminsi,icyumweru amezi cyangwa umwaka bitewe n’ibiboroheye.
By’umwihariko, uzagura iyo telefone muri ubwo buryo azahabwa na Sim Card ya Airtel iriho internet ingana na GB 15 n’ama-unite yo guhamagara imirongo yose n’ubutumwa bugufi bimara iminsi 30.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko ubu bufatanye bugamije gukuraho imbogamizi y’igiciro cya telefone zigezweho, kugira ngo Abanyarwanda babashe kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.
Ati “Intego yacu ni ugufasha Abanyarwanda kugera ku mahirwe binyuze muri serivisi z’ikoranabuhanga zihendutse kandi zizewe. Tuzi ko telefone zigezweho ari ingenzi mu burezi, ubucuruzi, serivisi z’imari n’itumanaho, ariko igiciro cyazo kiracyari imbogamizi kuri benshi. Ubu bufatanye na Watu bufasha abantu kubona telefone nziza bishyura mu buryo buboroheye.”
Yakomeje avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa bijyanye na gahunda ya Airtel Rwanda ya Hitamo Ibirenze ikubiyemo serivisi nyinshi kandi ku biciro biri hasi.
Umuyobozi wa Watu Credit mu Rwanda, Kinuma Emile, yavuze ko telefone zigezweho zitakiri izo guhamagariraho gusa, ahubwo zabaye izingiro rya serivisi nyinshi zigezweho bityo bishimiye ubwo bufatanye bwo korohereza abantu kuzitunga.
Ati “Twishimiye gukorana na Airtel Rwanda mu gufasha Abanyarwanda benshi kubona telefone za 4G na 5G binyuze mu buryo bw’imari buboroheye.”
Yagaragaje ko kugabanya mu byiciro amafaranga umuntu asabwa kwishyura ngo agure telefone babyitezeho umusaruro ugaragara mu kongera umubare w’Abanyarwanda batunze telefone zigezweho.
Ikindi ni uko icyiza ari uko umuntu abonye amafaranga mbere y’igihe cyo kwishyurira ashobora kuyatanga umwenda ugashiramo vuba telefone ikaba iye.
Amafaranga fatizo umuntu azajya abanza kwishyura ashingira ku gaciro ka telefone ya Samsung yahisemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!