00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yateye inkunga abakora Porogaramu za Telefoni

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 June 2015 saa 07:03
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yateye inkunga abakora porogaramu za telefoni (Application) bagera ku 10 ibaha internet ya Airtel y’ubuntu mu gihe cy’amezi atatu yiyongera ku nama z’uko baha agaciro porogaramu zabo.

Ibi byabaye mu gikorwa cyiswe HACK OUT LOUD cyateguwe na Hehe Lab, ikompanyi ikora ubushakashatsi ikanahanga udushya mu ikoranabuhanga.

Ni mu gikorwa cyari cyahurije hamwe abakunda gukora ibijyanye na porogaramu za telefoni, abanyeshuri bo muri za Kaminza mu gihugu, Abakozi ba Airtel n’abandi.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, wari witabiriye uwo muhango, yashimiye HeHe kuba yarateguye icyo gikorwa na Airtel kuba yaragiteye inkunga.

Yavuze ko ari intambwe ishimishije iganisha ku nzozi z’u Rwanda mu Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi.

Ushinzwe serivisi z’Inyongeragaciro muri Airtel wari witabiriye uwo muhango, Chrysanthe Turatimana, yavuze ko gufasha abakora ibokorwa by’ikoranabuhanga rijyana na Telefoni biri mu nshingano za Airtel, ibagenera ubufasha bwatuma babasha gukora porogaramu zikenewe ku isoko.

Yakomeje avuga ko Airtel izakomeza gufasha abakora ibikorwa by’ikoranabuhanga mu gihugu ibagenera internet y’ubuntu, ubumenyi n’uburyo bw’itumanaho.

Umuyobozi mukuru wa HeHe Lab, Clarisse Iribagiza, yashimiye Airtel ku bufasha bwayo avuga ko ari ikintu gishimishije kubona ikompanyi ikomeye nka Airtel ifasha abakora Porogaramu za telefoni bakizamuka mu gihugu.

Zimwe mu nama Airtel yahaye abakora izi porogaramu, harimo gukoresha ikoranabuhanga rya Internet nk’imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo no kuganira n’abakiriya bagamije imitangire myiza ya serivisi.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages