Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwashinze Indrajeet Kumar Singh kuyobora imenyekanishabikorwa ( Marketing Direction) ku wa 10 Ukwakira 2014.
Singh yari asanzwe agenzura ikoreshwa ry’inyungu (Usage and Revenue) muri Airtel Kenya. Mbere y’aho yakoze muri Essar Telecom Ltd Nairobi.
Azanye muri Airtel ubunararibonye n’ubuzobere bw’imyaka 12 amaze akora mu imenyekanishabikorwa muri Bharti Airtel India , Airtel networks Kenya na Essar Telecom Kenya.
Singh afite impamyabumenyi y’icyiro cya gatatu cya Kaminuza, yagiye anahugurwa bihagije mu bijyanye n’ubucuruzi.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda , Teddy Bhullar yizeye ko Singh azatanga umusaruro ugaragara mu kumenyekanisha Airtel mu Rwanda.
Ati” Ubunararibonye bwe buzatuma tumenyekana cyane mu Rwanda, isoko ryacu ryaguke.”
Singh asimbuye kuri uyu mwanya, Karanja Njoroge wari ushinzwe ishami ry’imenyekanishabikorwa kuva muri 20113.
Njoroge yagiye ashyiraho gahunda zitandukanye zo kumenyekanisha Airtel, zirimo n’iherutse ya Airtel Zone.
Bharti Airtel ni isosiyete y’itumanaho ya kane ifite abafatabuguzi benshi ku Isi yashinze imizi mu bihugu 20 muri Aziya na Afurika. Muri Kanama 2014, Airtel yari imaze kugira abafatabuguzi miliyoni 300.



















TANGA IGITEKEREZO