Umutungo wa Aliko Dangote ubarirwa agaciro ka miliyari 20 z’amadolari. Yamanutseho imyanya icumi kuko mu kwezi gushize yari ku mwanya wa 83.
Dangote ni Umunyafurika waciye agahigo ko kumara imyaka 11 ari ku mwanya wa mbere mu baherwe bo muri Afurika. Ubukire bwe buturuka mu gutera imbere k’Uruganda rwe rukora sima, Dangote Cement Plc.
Dangote yatangiye umwaka wa 2022 neza dore ko muri Mutarama yari ku mwanya wa 97, abarirwa umutungo wa miliyari 19.2 z’amadolari. Muri Gashyantare yongeye kuzamuka mu myanya, aba uwa 83.
Umuherwe wa kabiri muri Afurika ni Johann Rupert wo muri Afurika y’Epfo, akaba ku mwanya wa 213 ku rwego rw’Isi.
Umutungo wa Rupert wasubiye hasi cyane by’umwihariko kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine kuko umutungo we usigaye kuri miliyari 9.8$, uvuye kuri miliyari 11.93$ muri Mutarama.
Nicky Oppenheimer ni we uri ku mwanya wa gatatu muri Afurika na miliyari 8.75$ akaba ku mwanya wa 246 ku Isi, mu gihe Natie Kirsh ari ku mwanya wa kane n’umutungo wa miliyari 8.24$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!