Amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda arimo Gasegereti, Wolfram, Colta, Zahabu, Lithium na Germstones (Amethyst, Sapphire, Beryl na Tourmaline) aboneka no mu bice bimwe bya Uganda, Tanzania, RDC n’u Burundi bifite imiterere imwe n’u Rwanda.
Raporo ya RMB igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2023 muri Nzeri, amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga yagiye yiyongera cyane.
Nko mu 2017 hinjiye miliyoni 373 z’amadolari, mu mwaka wakurikiyeho umusaruro waragabanutse uba miliyoni 347 na 314 mu 2019 ariko bigeze mu 2020 wongeye kuzamuka ugera kuri miliyoni 733 z’amadolari. Mu 2021 habonetse miliyoni 516, mu 2022 haboneka miliyoni 722 mu gihe kugeza muri Nzeri uyu mwaka hari hamaze kuboneka miliyoni 852 z’amadolari.
Iyi nyongera ikomoka ku bushakashatsi bwagiye bukorwa hakavumburwa site nshya zifite amabuye y’agaciro ndetse zigahabwa abashoramari bayacukura.
Sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nazo ziri gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’imashini, bituma umusaruro wiyongera.
Nibura abantu bagera ku bihumbi 70 bafite akazi mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibitanga umusanzu mu iterambere ryabo n’iry’uduce duturanye n’ahakorerwa iyo mirimo.
Kugeza mu 2022, abagore 22 ni bo bari bafite ibirombe by’amabuye y’agaciro na kariyeli mu gihe abakozi b’abagore mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagera kuri 24%.
Ku rundi ruhande 31,1% by’imirimo irimo iya ba enjenyeri, abahanga mu bijyanye n’ubutaka no kubungabunga ibidukikije ikorwa n’abagore ndetse hari gahunda yo gukomeza kongera uyu mubare binyuze mu kongera ibikoresho, kubaka ubushobozi no kureshya abashoramari.
Mu 2022, imisoro yavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yinjiye mu isanduku ya leta yageraga kuri miliyari 27,7 z’amafaranga y’u Rwanda kandi biteganyijwe ko aziyongera muri uyu mwaka turimo.
Uretse amabuye y’agaciro mu Rwanda hanakorerwa ubucukuzi bw’amabuye n’ibindi bikorwamo ibikoresho by’ubwubatsi nk’amakaro, sima, amatafari n’ibindi.
Nko mu Turere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu hakorerwa ubucukuzi bw’umucanga urimo n’ujyanwa ku isoko ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugira n’uruhare mu iterambere ry’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo imbere mu gihugu.
Nka Nyabihu ku mwaka umucanga winjije arenga miliyoni 440 z’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 170 Frw muri Rutsiro mu gihe muri Rubavu agera kuri miliyoni 128 Frw ari yo yinjiye.
Uturere umunani twungukiye muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva mu bucukuzi
RMB itangaza ko kugeza ubu uturere umunani tumaze kungukira muri gahunda yo gusaranganya umusaruro wavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Muri iyi gahunda hatanzwe miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga itandukanye.
Mu Turere twa Gatsibo, Kamonyi na Rutsiro hashowe miliyoni 998,3 Frw mu mushinga wo gukwirakwiza amazi ku ngo 59.545 mu gihe miliyoni 208,2 Frw zakoreshejwe mu gukora amaterasi ndinganire ku buso bwa hegitari 423 mu turere twa Burera na Rulindo.
Hari kandi Umudugudu w’Icyitegererezo wubatswe mu Karere ka Kayonza utuzwamo imiryango 16 watwaye miliyoni zisaga 158,5 Frw; ingo 861 zasenyewe n’ibiza mu Karere ka Ngororero zahawe amabati yatwaye miliyoni 129,1 Frw hakiyongeraho umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi watwaye miliyoni 107,1 Frw.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu Karere ka Burera hubatse Ivuriro ry’Ibanze ryatwaye miliyoni 405,01 Frw mu gihe muri Pariki ya Gishwati-Mukura yakorerwagamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe hakorewe umushinga wo kuyibungabunga watwaye miliyoni 51,4 Frw. Ibindi ni ibijyanye no kubaka umuhanda wa leterite mu Karere ka Muhanga watwaye miliyoni 51,4 Frw.
Ibikorwa bigamije guteza imbere uru rwego birakomeje
Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz buvuga ko hari ubushakashatsi buri gukorwa kuri site 52 hirya no hino mu gihugu harebwa ubwoko bw’amabuye y’agaciro ahari n’uburyo yabyazwa umusaruro.
Biteganyijwe kandi ko hazashyiraho laboratwari izajya ifasha muri ubwo bushakashatsi, ikanifashishwa mu gutanga ibyangombwa by’amabuye y’agaciro mu gihe agiye koherezwa ku isoko ryo mu mahanga.
Mu rwego rwo guteza imbere uru rwego rw’ubucukuzi kandi ku bufatanye bwa RMB na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, hagiye gushyirwaho imiyoboro y’amashanyarazi igera ahari ibirombe no gukora inyigo izafasha abari muri uru rwego kugura ibikoresho bijyanye n’imiterere y’aho bakorera.
Ikindi kizakomeza gushyirwamo imbaraga ni ukureshya abashoramari bongerera agaciro amabuye yo mu bwoko bwa lithium na Tangsten no gukorana n’ibigo by’imari imbere mu gihugu ngo bifashe abakora muri uru rwego kubona amafaranga bashora mu bikorwa byabo.
Mbere y’uko amabuye y’agaciro yo mu Rwanda ajyanwa ku isoko mpuzamahanga, akorerwa igenzura n’urwego rwa ICGLR rubishinzwe, agahabwa icyangombwa mbere yo gusuzuma niba amabuye y’agaciro yo mu karere k’ibiyaga bigari ntaho ahuriye no gufasha imitwe yitwaje intwaro haba mu buryo buziguye cyangwa ubutaziguye.
Kugira ngo abohereza mu mahanga amabuye y’agaciro bahabwe icyemezo cya ICGLR bagomba kubanza kwerekana ko yavuye mu birombe byakorewe igenzura n’urwego rushinzwe ubucukuzi mu gihugu kandi ntibagomba kuba bayakuye ku isoko ritemewe n’amategeko.






Ibitekerezo 0