Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023 ubwo abahagariye ibihugu bigize uyu muryango uko ari 21 batangizaga inama y’iminsi ine igiye kwigira hamwe uko imbogamizi ku mikoranire muri uyu muryango zakurwaho.

Bimwe mu byagaragajwe nk’imbogamizi ni uburyo ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango ubwabyo bikigoranye, amategeko akakaye kuri bimwe n’ibindi.

Umwe mu bitabiriye iyi nama wo muri Malawi, Hellen Mithi, yagaragaje ko ku bijyanye n’amategeko bikigoye ko ibihugu bihahirana kubera ko hari amategeko yo mu karere biherereyemo usanga abizitira.

Ati “Urugero nk’u Rwanda usanga ruri muri EAC rukongera rukagaruka rukaba umunyamuryango wa COMESA rero rimwe na rimwe biba bigoye ku bihugu. Nkatwe muri Malawi turi muri SADC tukaba no muri COMESA rero hari igihe usanga bigoye gushyira mu bikorwa ibisabwa n’umuryango runaka kuko hari igihe baba baremeranyijwe n’undi muryango ibindi bitandukanye nabyo.”

Yagaragaje ko hakenewe inzira y’ibiganiro nko kuganiriza abacuruzi ibirebana n’amategeko agenga iyi miryango, ubushake bwa politiki ndetse no gusasa inzobe kuri ibi bibazo bidashingiye ku misoro.

Makambwe Jacob wo muri Zambia, yagaragaje ko izi mbogamizi zikibangamiye ubuhahirane hagati y’ibihugu ndetse binadindiza umusaruro w’ishoramari muri ibi bihugu.

Ati “Iyo niyo mpamvu hakenewe kwicara tukagira ibyo twemeranyaho ku buryo buboneye bwo gukoreramo ishoramari muri ibi bihugu. Ikindi kikiri imbogamizi, usanga nk’iyo hadutse icyorezo habaho gufunga ingendo ugasanga ibicuruzwa nabyo bigendeyemo kandi ibyo bigira ingaruka no ku bucuruzi. Ibyo rero nibyo twifuza gukemura dukoresheje inzira zishoboka zose.”

Yagaragaje ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda izasiga abayitabiriye bagize ubumenyi bushobora kwifashishwa mu gukemura zimwe muri izo mbogamizi.

Yemeje ko ibiganiro bidahagije ahubwo asaba ko habaho ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro ifatirwa mu nama zinyuranye zihuza ibihugu binyamuryango.

Umunyarwanda uri mu buyobozi bw’abashinzwe ibijyanye n’iterambere ry’Ubucuruzi muri COMESA, Twizeye Alice, yagaragaje ko kugeza uyu munsi ibihugu 16 byamaze kwemeza burundu ubucuruzi nta misoro ku bicuruzwa biva mu bihugu binyamuryango nubwo hakiri izindi mbogamizi.

Yagaragaje iyi nama yateguwe mu rwego rwo kwigisha abashinzwe ubucuruzi muri ibi bihugu, amwe mu mategeko aherutse gushyirwaho n’abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu binyamuryango n’uburyo agomba gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Uyu munsi haravugwa intambara ya Ukraine, wenda ushobora gusanga nk’ibihugu bikungahaye ku ngano bihisemo guhagarika kuzohereza mu bindi bihugu ibyo rero byakoma mu nkokora ubucuruzi. Ibihugu bifite uburenganizra bwo gushyiraho amabwirza runaka ariko biba byiza iyo abikorera babimenyeshejwe mbere.”

Yagaraje kandi ko indi mbogamizi ihari usanga ari uburyo bw’ubwikorezi aho ibicuruzwa biva mu bihugu bimwe na bimwe bishobora gutinda mu nzira ndetse bikaba byakangirika.

COMESA ni umuryango ugizwe n’ibihugu 21 watangiye mu 1994 ariko u Rwanda rwinjiyemo mu 2004.

Ibyo bihugu ni u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Seychelles, Sudani, eSwatani, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.

Abitabiriye inama bagaragaje ko hakiri imbogamizi mu buhahirane muri COMESA
Abitabiriye inama bagaragaje ko hakiri imbogamizi mu buhahirane muri COMESA
Byagaragajwe ko n'amategeko akiri imbogamizi mu buhahirane
Byagaragajwe ko n'amategeko akiri imbogamizi mu buhahirane