00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyoni $2.2 agiye gushorwa mu buhinzi bw’indabo n’imboga mu gishanga cya Gashora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 June 2017 saa 12:59
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB), cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo ProDev Bugesera, agamije guteza imbere ubuhinzi bw’indabo n’imboga no kongera ingano yibyoherezwaga hanze.

Aya masezerano yasinywe tariki ya 8 Kamena 2017, nyuma y’ibiganiro byari biyobowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

NAEB na ProDev Bugesera, byumvikanye ko kimwe kigira 49%, ikindi 51% by’imigabane, mu mushinga ugamije gukora ubuhinzi bw’indabo n’imboga mu gishanga cya Gashora, zizavamo iziri ku rwego rw koherezwa mu mahanga no mu mahoteli n’amaguriro manini muri Kigali.

Uyu mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 250, ku ikubitiro uzashorwamo ibihumbi 700 by’amadolari, biteganyijwe ko wose uzatwara miliyoni 2.2 z’amadolari.

Umuyobozi wa ProDev Bugesera, Félicien Mutalikanwa yashimiye leta kuba yahisemo umufatanyabikorwa wizewe, ndetse ko bazakora ibishoboka byose uyu mushinga ukagera ku ntego zawo.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Amb. George William Kayonga, yavuze ko ubufatanye na ProDev buganisha kuri ejo heza ha kimwe mu byiciro bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Yakomeje avuga ko uyu ariwo mushinga munini u Rwanda rufite, witezweho kuzamura ingano y’indabo n’imboga byoherezwa hanze, kuko indi mirima iri hirya no hino mu gihugu iri ku buso buto.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka na we yashimangiye ko ubu bufatanye ari ubwa mbere bukomeye bubayeho mu bijyanye n’ubuhinzi, kandi bwitezweho kuzana umusaruro binyuze mu kugera ku masoko yo mu mahanga.

Uyu mushinga uzakorerwa mu gishanga cya Gashora mu karere ka Bugesera, ni kimwe mu bikorwa by’ubuhinzi u Rwanda rufatanyije n’abikorera.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Amb. George William Kayonga ashimira Umuyobozi wa ProDev Bugesera, Félicien Mutalikanwa hamwe na Hategeka Emmanuel nyuma yo gushyira umukono ku masezrano y'ubufatanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages