00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Avoka zageze kuri toni 4200: Ibyafashije u Rwanda kwinjiza miliyari 125 Frw bikomotse ku mboga n’imbuto

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 November 2025 saa 02:32
Yasuwe :

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu 2024/25 u Rwanda rwinjije miliyoni 86,2$ (125 Frw) avuye ku mboga n’imbuto byoherejwe mu mahanga.

Ni imibare yatanzwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihingwa bishya muri NAEB, Jean Bosco Mulindi mu kiganiro yagiranye na RBA. Mu byinjiriza u Rwanda agatubutse harimo avoka na macadamia, urusenda (rubisi n’urwumishijwe) n’imiteja.

Mulindi yavuze ko ubwitabire bw’ubu buhinzi bugenda bugaragarira mu ngano y’ibyoherezwa mu mahanga, atanga urugero ku rusenda rwatejwe imbere kuva nko mu 2018/2019. Icyo gihe urusenda rwoherezwaga mu mahanga rwari toni 605 gusa, rwinjizaga atarenga miliyoni 1$.

Mulindi ati “Ariko mu mwaka ushize habashije koherezwa toni 2000 (z’urusenda). Urumva zikubye inshuro nyinshi cyane. Byinjirije igihugu miliyoni miliyoni 6$ zavuye muri urwo rwego.”

Mu myaka itatu ishize imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga byariyongereye. Mu 2022/23 zinjirije u Rwanda miliyoni 58$, mu 2023/24 byinjiriza u Rwanda miliyoni 75$. Mulindi arakomeza ati “Mu mwaka ushize twabashije kugera kuri miliyoni 86,2$.”

Ku bijyanye n’uburyo Abanyarwanda bamaze gukangukira ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, uyu muyobozi yatanze urugero ku buhinzi bw’avoka, agaragaza ko mu bushakashatsi buheruka bakoze babonye ko abantu bafite ibiti birenga ibihumbi 550.

Ati “Tubona ko ibiti dufite bingana na 88% bifite imyaka hagati y’umwe n’itandatu. Bivuze ko bitarera mu buryo bufatika, turi kubona abantu benshi bagana ubu buhinzi tunagendeye ku byo twohereza.”

Mu 2018/19 u Rwanda rwohereje avoka zitarenze toni 1000. Zari zinjirije u Rwanda ibihumbi 400$ birengaho gato.

Mulindi ati “Ariko ubushize byarikubye cyane, bigera hafi mu nshuro 10. Twabashije kohereza toni 4200. Byinjirije igihugu arenga miliyoni 8$.”

Yavuze ko ubu u Rwanda rufite amasoko menshi ndetse rutabasha guhaza. Arimo nk’u Burayi bwoherezwamo urusenda rubisi mu bihugu nk’u Bubiligi, u Butaliyani, u Buholandi, u Budage n’ibindi, mu gihe urwumishijwe rufite isoko rinini mu Bushinwa no mu Buhinde.

Nka avoka na ho hari isoko rigari mu bihugu by’Abarabu ku kigero cya 80%, u Burayi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Mu minsi ishize u Rwanda rwashyize umukono no ku masezerano yemerera u Rwanda kohereza avoka mu Bushinwa.

Mulindi ati “Kuri macadamia dufite isoko rinini mu Bushinwa, Vietnam no mu Buyapani. Ayo ni amasoko manini ku buryo tudashobora kuyahaza. Ku miteja hejuru ya 90% by’imiteja yo mu Rwanda yoherezwa mu Burayi, hakaba igice kijya mu Barabu no mu bice duturanye.”

Mu Rwanda habarurwa ibiti bya avoka birenga ibihumbi 550

Imbamutima z’abahinzi

Mu bahinga avoka harimo na Niyingenera Antoine. Ahinga izizwi nka Hass na Fuerte zoherezwa mu mahanga. We afite n’aho atuburira izi avoka agaha n’abandi baturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara akoreramo n’ab’ahandi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Tubaha ingemwe tukanabakurikirana mu mirima kugira ngo babashe kugira umusaruro. Twabashije kubona ko ibibazo biri mu buhinzi ari ubumenyi cyangwa kutagira imihingire myiza. Ni ho twabaje gukemura icyo kibazo, n’ayo masoko n’aboneka aboneke dufite umusaruro mwiza wigurisha.”

Niyingenera ubu amaze gutanga ingemwe za avoka zirenga ibihumbi 40. Ibiti 1000 byatangiye gusarurwa. Ati “Avoka yera kabiri ku mwaka. Ubu nk’ibiti 1000 tumaze gusaruraho toni enye ariko tuzakomeza gusarura kugeza muri Gashyantare 2026.”

Dr Herman Uwizeyimana we ahinga akanohereza urusenda mu mahanga. Afite uruganda rutunganya urusenda. Akorera ubuhinzi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Akorera ubuhinzi ku buso bwa hegitari 400. Bahinga urusenda rukoreshwa rwumishijwe. Buri mwaka yohereza mu mahanga urusenda rwumye rungana na toni 300, rwakuwe ku rurenga toni 1200 rubisi.

Ati “Dufite gahunda yo kurwagura bukagera ku buso bungana na hegitari 1500. Tuzafatanya n’amatsinda dukorana n’abandi. Natangiye guhinga nta soko ndabona, [...] ngera aho mbona isoko rinini mu Bushinwa. Ni isoko ryagutse ntabwo njye njyenyine narihaza yewe n’iyo najyana n’abandi ntabwo twarihaza.”

Akorana n’abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, Huye na Gisagara mu Majyepfo, Rulindo na Gakenke n’ahandi. Ati “N’abo turacyifuza kubongera kuko isoko ni rinini cyane. Hari iryo mu Bushinwa no mu Buhinde hari n’andi masoko turi kureba tutarajyaho nk’u Buyapani, Koreya no mu Burayi.”

Mu myaka nk’irindwi ishize u Rwanda rwakomeje guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kugira ngo butange umusaruro mu bwiza no mu bwinshi. Hubatswe ibikorwaremezo bikonjesha, imodoka zigezweho zitwara umusaruro n’ibindi.

Mulindi ati “Ubu tumaze kugira inganda esheshatu zongerera agaciro umusaruro uva avoka.”

Guhuza ubutaka no kwita ku bahinzi bakorera ku buso bunini n’ubuto, gutanga ubujyanama bwisumbuye ku bahinzi no kubagerezaho inyongeramusaruro ku gihe, biri mu byitezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, uwoherezwa mu mahanga ukava ku gaciro ka miliyoni zirenga 839$ mu 2023/2024 ukagera kuri miliyari 1,5$ buri mwaka, bingana n’inyongera ya 78.7%. Ubutaka buhingwaho buziyongeraho 22,3%.

Gahunda ya Gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5) ibura iminsi mike ngo itangire izatwara miliyari 5,4 $ mu guteza imbere uru rwego ku buryo bwikubye.

Biteganyijwe ko hazahangwa imirimo ibihumbi 644 y’abakora mu nzego zitandukanye zitunganya umusaruro w’ubuhinzi ivuye kuri mirimo 400 ifitwe n’abahinzi borozi batandukanye.

Imboga n'imbuto byinjirije u Rwanda miliyari 125 Frw
Avoka, imiteja n'urusenda ni bimwe mu bikomeje kwinjiriza u Rwanda agatubutse
Imboga n'imbuto zinjirije u Rwanda miliyari 125 Frw mu 2024/25
Mu bicuruzwa Abanyarwanda bakunze kumurika ku isoko mpuzamahanga avoka iza mu myanya y'imbere
U Rwanda ruherutse kubona irindi soko rya avoka mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages