Mu 2000 bari abahinzi 300 bahinga ikawa babikoraga mu buryo busanzwe nta musaruro ibabyarira bakazigurisha ku bamamyi.
Nyuma bishyize hamwe bashinga ishyirahamwe, ryaje kubona ubuzima gatozi nka koperative mu 2004, ndetse babasha guhinga kinyamwuga, n’ikawa yabo barayambutsa igera no mu mahanga ya kure.
Ubwo bizihizaga imyaka 25 Koperative Dukunde Kawa Musasa imaze ishinzwe, ku wa 25 Werurwe 2026 bagaragaje ko bamaze kugira inganda enye zitonora ikawa.
Koperative Dukunde Kawa Musasa ifite abanyamuryango 1.193 barimo abagore 326 n’urubyiruko 17 mu gihe abandi ari abagabo. Ikorana n’abahinzi 4.600, aho igeze ku gicuruzo cya miliyari 3,7 Frw. Ni mu gihe mu 2004 bari abanyamuryango 300 bagatangirana igicuruzo cya miliyoni 40 Frw.
Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25, abanyamuryango ba koperative bagenewe ubwasisi bw’ibihumbi 10 frw buri umwe, majagu, ikawa yo kunywa, batanze inka 25 zihaka mu kuzamura umukamo kuko ifite n’ikusanyirizo ry’amata, yanatanze kandi impamyabumenyi ku banyeshuri 21 basoje amasomo mu ishuri ry’ikawa rya Musasa Coffee School.
Mu buhamya bwatanzwe na Minani Athanase uri mu batangiranye na Koperative akanayiyobora, yagaragaje ko rutari urugendo rworoshye.
Ati “Mbere yo kwihuriza hamwe twari abahinzi basanzwe, bagurisha umusaruro ku bamamyi, ariko nyuma tuza kubona ko amafaranga baduha atajyanye n’imvune tuba twagize, nyuma ingabo za RDF zidusaba kwihuza ndetse badutera inkunga, gusa rwari urugendo rutoroshye, kuko hari bamwe mu bambazaga icyo Ingabo zaje gukora mu buhinzi, nkabura icyo nsubiza, nyuma baje kubyumva ndetse murabona ko twateye imbere.”
"Ubu mfite ibiti by’ikawa 3000, ku buryo umwaka ushize nabashije kugurisha toni eshanu, mbikesha gukunda ikawa no kuyikorera, abana banjye bose umunani nabyaye babashije kwiga na kaminuza kandi babikesha ubuhinzi bw’ikawa, ndetse umuhererezi asoje ejo bundi i Butare, mbese ndanezerewe, kandi ndashimira Umukuru w’Igihugu watwoherereje ingabo zikatwigisha kwishyira hamwe."
Yagaragaje ko hagikendwe imbaraga mu kwigisha abakiri bato gukunda ikawa, kuko usanga batifuza kuyihinga,
Ati”Umuhungu wanjye mperutse kumubwira ngo muhe ibiti by’ikawa 100 ajye abikorera arabyanga.”
Umuyobozi wa Koperative Dukunde Kawa Musasa, Uwingeneye Virginie avuga ko urugendo rw’imyaka 25 rusobanuye byinshi, ari na yo mpamvu batanze inka 25, ziyongera kuri inka 350 zatanzwe guhera 2008, kuva iyi gahunda yo korozanya bayitangiye.
Ati “Dutanga inka tukorozanya kugira ngo tuzamure umusaruro w’umukamo kuko dufite n’ikaragiro rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 5000 ku munsi, ndetse izi nka 25 twatanze uyu munsi zihagarariye imyaka 25 tumaze, muri zo 20 ni izaguzwe mu gihe izindi eshanu zikomoka ku zituwe.”
“Muri iyi myaka 25 Koperative yubatse ubukungu butajegageja bushingiye ku bucuruzi bwa kawa ndetse no gutanga imirimo, twavuye kuri kontineri imwe yacurujwe mu 2004 y’agaciro ka miliyoni 40 frw, ubu turabasha gucuruza kontineri 15 z’ikawa y’amaganda, ni hafi toni 288 z’ikawa nziza yoherezwa hanze zinjiza byibuze miliyari 3,5 frw.”
Akomeza avuga ko batanga akazi ku bantu basaga 500 muri sizeni ya kawa, harimo abakozi 55 bahoraho, ndetse bategura kawa kuva k’urugemwe kugeza igeze mu gikombe inyobwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, witabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yashimye ibikorwa bya Koperative Dukunde Kawa Musasa n’ubunyangamugayo bwaranze abayiyoboye.
Ati “Uyu munsi twizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Cooperative Dukunde Kawa Musasa, ni intambwe ikomeye kandi idasanzwe igaragaza ubwitange no kwihangana mu guhinga no guteza imbere igihingwa cya kawa mu Rwanda. Muri iyi myaka koperative yabaye indashyikirwa aho yateye intambwe y’ingenzi kandi ishimishije mu buhinzi bw’ikawa, ndetse no kuyongerera agaciro mu buryo butandukanye.”
Iyi koperative mu rugendo rw’imyaka 25 rwo kwiyubaka yageze ku bindi bikorwa bitandukanye birimo imashini zitonora ikawa yumye (dry mill), imashini zifashishwa mu gukaranga ikawa (roasting plant), laboratwari ifasha gusogongera ikawa bifasha kumenya ubwiza bwayo mbere yo koherezwa mu mahanga, uruganda rutunganya amata n’irerero ry’abana bato (ECD).
Hari kandi ibindi bikorwa byunganira abahinzi nko guhabwa inguzanyo nta nyungu, guteza imbere uburinganire aho ifite ikawa y’umugore ndetse n’ishuri ryigisha ubukorikori abagore n’urubyiruko.
Ikawa ya Musasa Coffee icuruzwa n’iyi Koperative, ifite umwihariko ko ari umwimerere (organic) kandi ifite uburyohe buhebuje.
Kuri uyu munsi w’isabukuru, Koperative yashimiye abafatanyabikorwa bayo harimo ROOT Capital, Ikigo cy’Abanyamerika gitanga inguzanyo, batangiranye muri 2005, nk’umukiliya wa mbere muri Afrika.
Abandi bafatanyabikorwa bashimiwe harimo Starbucks FSC/RWANDA, Rabobank, RWASHOSCO Ltd, Progresso, REDI, Thanksgiving, ACDI/VOCA, USADF, MCM, BDF, Women Win, Fairtrade na SGR.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!