00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali igiye kwizihiza yubile y’imyaka 50 imaze ikora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 January 2017 saa 07:42
Yasuwe :

Banki ya Kigali, BK igiye kwizihiza yubile y’imyaka 50 imaze itangiye kugeza ku banyarwanda serivisi z’imari.

Ibi birori biteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017, bizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gusangira umutsima n’abakiliya bayo ku mashami yose ari hirya no hino mu gihugu.

Bizitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Marc Holtzman.

BK iza ku mwanya wa mbere mu kugira isoko rinini mu Rwanda aho yihariye 34%, yabonye uruhushya rwo gukora ku itariki 22 Ukuboza 1966.

Yabaye banki ya kabiri itangiye gukorera mu gihugu nyuma y’iyahoze yitwa Banque Commerciale du Rwanda (I&M Bank y’ubu) yatangiye mu 1963.

Mu gutegura ibirori byo kwizihiza iyi Yubile, BK yakoze ibikorwa byinshi birimo no kurengera ibidukikije, aho nko muri Kamena 2016 yagiranye amasezerano n’ikigo kirengera ibidukikije, Compagnie Agricole et Environment (CAE), agamije ubufatanye mu gutera ibiti.

Icyo gihe yemeye gutanga miliyoni 25 Frw azakoreshwa mu myaka itatu iri imbere mu gutera ibiti 150 000 muri Nyagatare, akarere gakunze kwibasirwa n’izuba n’amapfa, cyane cyane mu bihe by’impeshyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages