Uyu muyobozi aje yiyongera ku bandi batanu bagize komite nyobozi y’iyi banki barimo Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi (Chief Commercial Officer), Uw’Ishami rishinzwe amakuru (Chief Information Officer), Uw’Ishami rishinzwe imari (Chief Finance Officer) ndetse n’uw’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga, (Chief Digital Officer).
Urimube agiye kuyobora ishami rifite inshingano zo gukora ubusesenguzi ku nguzanyo mbere y’uko zitangwa, gutanga amasezerano y’inguzanyo, kugenzura ko zishyurwa neza, gukora ubugenzuzi muri rusange bw’inguzanyo banki itanga ndetse no kugena uburyo banki ishobora kwigobotora ibihombo igihe yatengushywe n’uwo yagurije.
Si ibi gusa kuko iri shami ni ryo rishinzwe ishyirwamubikorwa ry’ibigenderwaho ngo banki itange inguzanyo, rikareba ko amategeko n’amabwiriza bigenga inguzanyo bishyirwa mu bikorwa ndetse rigakora n’ibindi byose byerekeye inguzanyo.
Umuyobozi wa BK, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bashimishijwe no kwakira Urimube mu bayobozi ba Banki ya Kigali.
Ati “Twishimiye kwakira Urimube Bonaventure nk’umuyobozi mukuru w’ishami ry’inguzanyo, kuko ubunararibonye bwe ndetse n’ubumenyi afite mu bijyanye n’imiyoborere bizatanga umusanzu ukomeye muri komite Nyobozi ya Banki hagamijwe gukomeza kuyiteza imbere.”
Urimube asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imitangire ya serivisi za banki kuko yabikomezamo imyaka irenga icumi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Oklahoma Christian University, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ibaruramibare yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse na dipolome mpuzamahanga mu bijyanye na banki yakuye muri Institut Technique de Banque (ITB) no muri Ecole supérieure de la banque mu Bufaransa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!