00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yashyikirijwe igihembo yaherukaga kwegukana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 October 2022 saa 03:03
Yasuwe :

Banki ya Kigali yashyikirijwe ishimwe ryayo iheruka gutsindira ryo kuba ari yo banki nziza mu Rwanda mu bigendanye no gutanga serivisi nziza no kwita ku bakiliya bayo.

Muri Werurwe uyu mwaka, Banki ya Kigali, yahawe igihembo cya banki nziza mu Rwanda cyatanzwe n’ikigo kimaze imyaka 35 gikora ku nkuru z’ubukungu Mpuzamahanga Global Finance Awards.

Banki zegukanye ibihembo by’uyu mwaka ni zimwe mu zagize umwanya wo kumva abakiliya bazo no kumenya ibyo bakeneye n’imbogamizi bahura nazo ku isoko bikazifasha no kubaka ahazaza hazo.

Abatsinze batoranyijwe binyuze mu bujyanama bukomeye iki kigo cyagishije abayobozi b’ibigo by’imari, banki, abajyanama mu by’imari abasezenguzi n’abandi.

Ibihembo bya The Best Banks Awards byatangiwe mu birori byabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC mu nama y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari n’amabanki.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’imari bikomeye n’abayobozi bakuru ba za banki nkuru z’ibihugu hirya no hino ku Isi.

Banki ya Kigali yahagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Marc Holtzman, wavuze ko iyi banki iri mu za mbere mu guhindura ubuzima bwa benshi.

Yakomeje agira ati “Ni iby’agaciro kuri twe guhabwa iki gihembo, bisobanuye n’ikipe yacu itangaje n’uburyo yita ku bakiliya. Banki ya Kigali tuzakomeza gushyiraho ingamba zo guhanga udushya no gushyira serivisi zacu ku ikoranabuhanga mu kuborohereza mu ihererekanya ry’amafaranga. Abakiliya bacu turabazirikana muri gahunda zose. Ni agaciro gakomeye kwakira iri shimwe.”

Banki ya Kigali yahawe iri shimwe ryo kuba Banki nziza mu Rwanda, nyuma yo kugira imyaka ibiri yo gukora cyane no gufasha abakiliya bayo mu buryo bunyuranye mu bihe bya Covid-19.

Iri shimwe ryatanzwe kandi ryongereye icyizere cy’ibyo Banki ya Kigali ikora ku ruhando Mpuzamahanga mu birebana n’Imari.

Banki ya Kigali yubatse izina mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuko nko mu mwaka ushize yatanze serivisi ku bakiliya bato 424.000 n’abakiliya banini 36.700.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, ari mu bishimiye iri shimwe ryahawe Banki ya Kigali
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Marc Holtzman, ubwo yashyikirizwaga iri shimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages