Uyu muhango wabaye ku wa 26 Gicurasi 2023, ubera aho iri shami rikorera mu Nyubako ya Nyamata BUIG.
Witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri BK, Désiré Rumanyika; Umuyobozi w’Abacuruzi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joana, abakozi ba BK ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bifatanyije na yo muri uyu muhango.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri BK, Désiré Rumanyika, yavuze ko iyi banki iri gukora amavugurura mu guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo, ibyatumye n’iryo shami ry’i Nyamata rikorwa mu buryo buvuguruye yaba mu myubakire, mu gushyiramo abakozi bashinzwe serivisi zitatangirwaga mu mashami n’ibindi.
Ati ‘‘Tumaze igihe kinini dutegura iri shami twatashye uyu munsi, dushyiramo ibintu byose byafasha abakiliya kuba bakwisanzura baje muri iri shami. (…), amashami yose ya BK ari mu gihugu hose azaba asa n’iri ngiri’’.
Iyi banki iri gukora amavugurura arimo gufungura amashami mashya arimo n’iry’i Nyamata riherutse gutahwa, afite imikorere yorohereza abakiliya bayo kubona serivisi mu buryo bwiza kandi bwihuse.
Musabyimana Jean Baptiste wahagarariye abakiliya ba BK mu Bugesera yashimiye amavugurura iyi banki ikomeje gukora muri aka karere kuva yahagera mu 2010, avuga ko yagize uruhare mu gukura k’Umujyi wa Nyamata.
Ati "Turishimye kuba turi kumwe namwe, twishimiye kuba abakiliya ba BK, twishimiye gukorana na yo kuko igira uruhare mu gukuza umujyi wacu, tukizera ko noneho ntabwo tuzategereza imyaka 10 ngo twongere dukore igikorwa gikomeye.’’
Umuyobozi w’Abacuruzi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joana, yashimiye BK uburyo iteza imbere abatuye muri aka karere no kuba yarahisemo gukorera mu nyubako yubatswe n’abacuruzi bishyize hamwe mu Bugesera.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko kuba BK yarashyize imbaraga mavugurura arimo no korohereza abakiliya bayo bagakoresha ikoranabuhanga, bigabanya umwanya bamaraga bategereje guhabwa serivisi.
Ati ‘‘Bituma imirongo hano n’umwanya bakoresha bizagenda bigabanuka, kuko twebwe dukeneye serivisi za banki tugenda tumva gukoresha ikoranabuhanga, kuba hari uburyo bwo kuzajya turisobanurirwa, (…) bizafasha cyane kuzamura imyumvire y’abaturage ariko binabarinde guhora baza hano kandi hari ibyo bashobora gukorera kure’’.
Amavugurura ari gukorwa na BK ngo yorohereze abayigana
Iri shami rishya Banki ya Kigali yatashye i Nyamata rije nyuma y’irindi iherutse gufungura mu Mujyi wa Kigali mu Giporoso, yombi akaba atanga serivisi zivuguruye zizanagenderwaho hakorwa amavugurura mu yandi mashami yose yo hirya no hino mu gihugu
Ayo mashami abiri afite umwihariko urimo abakozi bashinzwe serivisi zitari zisanzwe zitangirwa mu mashami ya BK, ibi byose bikaba biri gukorwa mu rwego rwo guha serivisi nziza abakiliya bayo kandi bigakorwa mu gihe gito.
Muri abo bakozi harimo nk’abashinzwe inguzanyo, ubundi mbere uwayishakaga yabanzaga kujya ku cyicaro cya Banki bikamutwara umwanya munini, ariko ubu iyi serivisi na yo itangirwa muri ayo mashami ndetse biteganyijwe ko no mu yandi yose yo mu gihugu bazashyirwamo vuba.
Harimo ko ucyinjira muri banki uhasanga umukozi ukwakira akakuyobora bitewe na serivisi ushaka, ibikurinda gusiragira muri banki cyangwa ukaba wanayoba ugategerereza serivisi ahatari aho wagombaga kuyishakira.
Hari kandi n’ikoranabuhanga rigufasha kumenya amakuru ajyanye na serivisi ushaka, ku buryo ubasha kumenya umubare w’abantu bari imbere yawe bakeneye serivisi nk’iyo bikaba byagufasha kumenya ahari bake akaba ari ho ujya kugira ngo bitagukereza.
Iri koranabuhanga BK irateganya no kurishyira kuri application ku buryo ushobora kuba uri mu zindi gahunda zawe cyangwa iwawe ukabasha gusaba umwanya urebye ku mashami yose ya BK, ugahitamo ahari abantu bake akaba ari ho ujya gusabira serivisi.
Muri aya mashami kandi hari ibikoresho by’ikoranabuhanga (tablets) byifashishwa n’umuntu ku buryo udashaka kujya gutegerereza ahatangirwa serivisi ushaka, ubanza kurebera kuri iryo koranabuhanga uburyo ufashwa.
Izo tablets kandi zizajya zikora amasaha yose ku buryo ukeneye serivisi za BK na nijoro wahagera ukazikoresha. Muri aya mashami abiri harimo n’abakozi bashinzwe inguzanyo, mu rwego rwo korohereza abashakaga iyo serivisi bakabanza kujya kuyisaba ku cyicaro cya Banki, hakazashyirwa abandi muri buri shami rya BK.
Mu mavugurura BK iri gukora kandi harimo ko inyubako zose ikoreramo mu gihugu zizakorwa mu buryo bworohereza abantu bafite ubumuga bakabasha kuzigeramo, ahatari inzira bifashisha zigashyirwaho.
Aya mashami kandi yashyizwemo n’ahatangira serivisi ya VIP nk’uko byifujwe kenshi n’abakiliya ba BK, aho hantu na ho hakazashyirwaho mu mashami yose mu gihe cya vuba.
Mu rwego rwo gushyigikira ihame ry’uburinganire, aya mashami mashya arimo icyumba cy’ababyeyi cyifashishwa n’abayikoramo, ku buryo nk’ufite ikibazo kimusaba kwiyitaho ari wenyine cyangwa se akaba yonsa yacyifashisha.
Icyo cyumba kandi gishobora kwifashishwa n’umukiliya wa BK w’umubyeyi, wayigannye afite umwana akagira impamvu zituma akenera kumwitaho acyifashishije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!