Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022, ryatanze ku nshuro ya 14 impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bagera kuri 889, barimo 18 barangije icyiciro cya gatatu.
Abarangije muri INES Ruhengeri bahamirije IGIHE ko ubumenyi bahavomye ari ntagereranwa, ndetse ko bugiye kugaragarira ku isoko ry’umurimo bagiyeho.
Rukundo Maurice urangije mu ishami ry’Ubwubatsi (Civil Engineering) yashimiye INES Ruhengeri ko ituma abantu bavana ibyo bize mu mpapuro bakabishyira mu ngiro.
Ati "Ndashimira INES Ruhengeri ko itoza abantu kuvana ibyo bize mu mpapuro bakabishyira mu ngiro. Ikindi ni uko uburezi bwayo bufite ireme riri hejuru. Intumbero zanjye ni uko ngiye gukosora byinshi mu myubakire. Ibindi ni ugukora imishinga ijyanye n’ubutaka ndetse n’ibishanga nshingiye ku bumenyi nkuye aha ku buryo n’ubukungu bw’igihugu buzakomeza kuzamuka."
Kambabazi Flora na Umuhire Clemence nabo barangije muri INES Ruhengeri, aba ni nabo bahembwe nk’abanyeshuri bahize abandi.
Bavuga ko iyi Kaminuza yabafashije kuzamura imyigire binyuze mu bihembo yajyaga itanga kubitwaye neza.
Kambabazi Flora ati "Nk’umukobwa w’intumbero nari mfite ubushake bwo gukomeza kaminuza mu by’ubukungu. INES Ruhengeri ni kaminuza yihariye ku bintu byinshi, muri iki gihugu irubashywe kuko itanga ireme ry’uburezi ikanatanga uburezi mu bijyanye n’imico n’imyifatire. Ibyo twize, twanize uburyo tuzabibyazamo umusaruro."
Yakomeje avuga ko iki ari cyo gihe cyo gukoresha ubumenyi yavomye muri INES Ruhengeri, bityo akagira uruhare mu majyambere y’icyaro. Asaba abifuza kwiga ko bagana INES Ruhengeri kuko ariyo kaminuza izabaha ibyo bifuza.
Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco uyobora INES Ruhengeri, yabwiye IGIHE ko intumbero iyi kaminuza yatangiranye ari uburere bujyanye n’ubumenyi ibi bikaba aribyo bituma ikomeza kujya mbere.
Ati "Mbere kaminuza igitangira twari dufite abana ndetse n’abakuru bifuzaga kwiga ariko ugasanga bafite amanota make batarateguwe neza ariko ubungubu dufite abana bateguwe neza kandi turimo gushaka kubaka uburyo abarimu nabo bagira ubushobozi buhagije akaba ari nayo mpamvu twanavuze ko dufatanya n’izindi kaminuza zaba izo hanze y’u Rwanda n’izo mu Rwanda".
INES Ruhengeri yashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida Paul Kagame ku wa 30 Kamena 2003, yakira umunyeshuri wa mbere kuwa 17 Ugushyingo 2003.
Mu ntumbero za INES Ruhengeri harimo ko mu myaka ya vuba igiye gutangiza icyiciro kizajya gitanga impamyabumenyi ihanitse (PHD).
Iyi Kaminuza ifite abanyeshuri basaga 300 b’abanyamahanga barimo n’abo ku mugabane w’u Burayi, imaze gusohora abanyeshuri 10,166 mu mashami atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!