Mu minsi itatu ayo mahugurwa yatangwaga n’iki kigo, ari na ko abayitabiriye bamurika imishinga yabo iciriritse, bamwe mu bari baje muri iki gikorwa, babwiye IGIHE ko bungukiyemo ibintu byinshi bijyanye no kwihangira imirimo.
Mukakibibi Speciose, umugore ufite uruganda ruciriritse rukora imitobe, avuga ko kuba uruganda rwe rukorerera mu ntara byamubangamiraga, ariko kubera amasomo yakuye muri ayo mahugurwa, agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo aruteze imbere.
Mu bantu ijana bitabiriye ayo mahugurwa, buri wese yagendaga amurika uko umushinga we uteye, kugira ngo abashoramari baturutse muri Amerika, bari bayitabiriye bashishikazwe no kuyitera inkunga.
Imishinga 10 ni yo yabonye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cyo gutoranywamo itatu ihiga iyindi.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2015, ni bwo hamenyekanye itatu ya mbere, ba nyirayo bakaba bazagabana amafaranga angana n’ibihumbi 10 by’Amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 7 z’amanyarwanda.
Abahembwe batatu ni Tuyisenge Emmanuel wabaye uwa mbere, akaba afite sosiyete yitwa TEMACO, ikora amatafari, amapave ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.
Umushinga wabaye uwakabiri, ni Muhe firm Cheese Factory ikora ibiribwa bikozwe mu mata y’inka harimo nka foromaje n’ibindi. Iyi sosiyete ikaba yari ihagarariwe na Twagiramungu Danny.
Ku mwanya wa gatatu, hahembwe sosiyete E-Business, ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, harimo kugura no kugurisha ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yo ikaba yari ihagarariwe na Munyaneza Innocent.
Jason Benedict, Uhagarariye BDC mu Rwanda akaba n’umwe mu bayishinze, yabwiye IGIHE ko yishimiye imishinga iciriritse y’abanyarwanda, kuko ngo harimo ifite umwihariko, ibyo bikaba bizatuma abashoramari baje muri iryo murikamishinga bashobora gutera inkunga imwe muri yo yababashimishije.
Uretse kuba bazagabana igihembo gifite agaciro gasaga miliyoni 7 ari batatu, bamwe muri bo bahise babona abaterankunga bazabafasha mu guteza imbere imishinga yabo.
Ikigo BDC gikorera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho kigenda gitera inkunga imishinga iciriritse ari na ko gikangurira abashoramari kuyitera inkunga.
Muri uyu mwaka mu Rwanda, aya mahugurwa y’imurikamishinga iciriritse yitabiriwe n’imishinga 100 iciriritse y’abanyarwanda, itatu gusa ni yo yahembwe.
Abashoramari 17 bavuye muri leta zunze ubumwe za Amerika, ni bo bitabiriye iri murikamishinga, baje kureba imishinga batera inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO