00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF yateye ingabo mu bitugu ikoranabuhanga rizanoza imikorere y’ Umurenge SACCO

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 15 September 2017 saa 01:14
Yasuwe :

Abacungamutungo 30 ba zimwe muri koperative zo kubitsa no kuguriza, Umurenge SACCO bakaba n’abahagarariye bagenzi ba bo mu turere bahawe amahugurwa ku ikoranabuhanga ryo gukoresha porogaramu ya mudasobwa izwi nka “Excel” mu rwego kubafasha kunoza no kwihutisha akazi ko gucunga umutungo w’abanyamuryango.

Ni amahugurwa yatanzwe n’Ikigega cya Leta giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) ku wa Kane i Kigali. Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bavuze ko bajyaga bagorwa no gukora imibare bifashisha utumashini tubara tuzwi nka “calculatrice” bigatuma akazi katihuta kandi hakabamo no kwibeshya kwinshi.

Umucungamutungo wa SACCO ya Kayumbu akaba n’uhagarariye abandi bacungamutungo ba za SACCO mu Karere ka Kamonyi, Ndagijimana Alphonse, yavuze ko amahugurwa bahawe ari ingirakamaro mu kazi kabo.

Yagize ati “Gucunga umutungo muri iki gihe bisaba ikoranabuhanga. Ubu bumenyi buzadufasha gucunga amafaranga y’abaturage neza. Excel ni porogaramu dukoresha umunsi ku munsi kandi izatuma nta makosa yongera kugaragara mu micungire y’amafaranga kuko tugiye kuyigisha n’abakozi dukorana. Batubwiye ko tuzahugurwa no ku zindi module (masomo) eshatu zerekeye ikoranabuhanga ku buryo burambuye.”

Yongeyeho ko BDF isanzwe inyuza ibikorwa byinshi muri SACCO maze SACCO ikabigeza ku bagenerwabikorwa biganjemo urubyiruko n’abagore mu kubafasha kwihangira imirimo.

Umucungamutungo wa Magirirane SACCO yo mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero,Niyitegeka Marie Solange, yavuze ko bari basanzwe bitabaza abakozi ba BDF bashinzwe ikoranabuhanga mu ishami ryayo riri mu karere ariko bakaba bagiye kujya babyikorera bigatuma akazi kihuta.

Yongeyeho ko imbogamizi ikomeye bagihura na yo ari ibura rya internet ku buryo bajya batinda gutanga raporo bakanacibwa amande bitewe no kubura internet,

Umukozi wa BDF ushinzwe guhugura abakozi,Kubwimana Marcelin, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo guhugura abahagarariye abayobozi ba za SACCO mu turere kugira ngo bazasangize ubumenyi bagenzi babo.

Yavuze ko BDF isanzwe igenera amahugurwa ibigo by’imari ariko hakabaho umwihariko kuri za SACCO kuko usanga zigikoresha intoki mu bikorwa byinshi bityo bikadindiza n’ibikorwa BDF ifatanya na zo.

Yagize ati “Turabahugura ku gukoresha Excel, bitari Excel isanzwe ahubwo ibyo bakeneye muri Excel. Mu gukoresha intoki habamo kwibeshya kwinshi kandi n’akazi kakabatwara igihe kinini, gukora raporo bikabarushya, ugasanga igihe cyose barahuze kandi umusaruro ukaba muke.”

Yakanguriye abitabiriye amahugurwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rikabafasha gucunga neza umutungo w’abanyamuryango bagenzura neza uko inguzanyo zishyurwa, babara ibihano ku bukererwe n’ibindi hakoreshejwe inzira zoroshye kandi zihuta.

SACCO zikunze kuvugwamo imicungire mibi y’amafaranga by’umwihariko mu kugaruza inguzanyo, aho izigeza kuri 40% y’inguzanyo zitishyurwa neza mu gihe Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR) yemera igipimo kitarenze kuri 5%.

SACCO zatangijwe mu mwaka wa 2009 kuri ubu imirenge yose 416 yo mu gihugu ikaba ifite SACCO, zose zifite abanyamuryango barenga miliyoni eshatu.

Abacungamutungo ba zimwe muri SACCO bahagarariye abandi mu turere bahawe amahugurwa ku ikoranabuhanga
Kubwimana Marcelin, umukozi wa BDF ushinzwe kuzamura guhugura abakozi
Ndagijimana Alphonse, umucungamutungo wa SACCO ya Kayumbu akaba anahagarariye bagenzi be mu Karere ka Kamonyi
Niyitegeka Marie Solange, Umucungamutungo wa SACCO ya Ngororero akaba n'uhagarariye abandi mu Karere ka Ngororero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages