00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite by’imishinga RSSB yashoyemo imari igaragazwa nk’idatanga inyungu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 January 2026 saa 08:03
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ibijyanye n’ishoramari iki kigo gikora mu mishinga itandukanye igaragazwa nk’aho itadatanga inyungu, yerekana ko mu 2025 yungutse arenga miliyari 400 Frw

Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Mutarama 2026 ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage hashingiwe kuri raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ishami ry’ubwiteganyirize bwa pansiyo mu myaka 10 ishize, ni ukuvuga hagati ya Nyakanga 2015 na Werurwe 2025.

Mu gihe cy’igenzura, ishami ry’ubwiteganyirize bwa pansiyo ryari rifite ishoramari mu mishinga 15 rifite agaciro ka miliyari 239,4 Frw bingana na 15,4% by’umutungo wose w’ishoramari ry’iri shami ry’ubwiteganyirize bwa pansiyo.

Harimo miliyari 114,4 Frw yashowe mu mishinga 10 y’imbere mu Gihugu naho miliyari 124,9 Frw yashowe mu mishinga itanu yo mu mahanga.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko iryo shoramari ritatanze inyungu mu gihe cy’imyaka itanu ishize uretse umushinga w’ishoramari umwe wakorewe mu mahanga.

Yerekanye ko kuba imiterere y’iri shoramari idatanga inyungu nyinshi mu gihe gito no kuba ryarahawe igice kinini mu ishoramari rusange ry’ishami ry’ubwiteganyirize bwa pansiyo bishobora kugira ingaruka ku ntego zayo zo gutera imbere no ku bushobozi bwayo bwo kubona amafaranga yo kwishyura abiteganyirije.

Isesengura ryerekanye ko inyungu zaturutse ku ishoramari muri iyo myaka 10 zageze hagati ya 3,7% na 6%, harimo n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Iri janisha ry’inyungu riri munsi cyane y’intego ya 15% yari iteganyijwe.

Icyiciro cy’ishoramari cyagize umusaruro muke ni icyashyizwe mu migabane, aho cyatanze inyungu iri hagati ya 0,2% na 4% by’umutungo washowe.

RSSB yakomeje gushora indi mitungo mu masosiyete adakora neza. Ibibazo byagaragaye bikomoka ku isuzuma ritakozwe neza ku nyigo mbere yo gufata imyanzuro ku ishoramari.

Mu bigo by’ishoramari 48, RSSB yashoyemo imari, 36 ntibyagaragaje inyandiko zerekana imiterere y’ishoramari rizakorwa mu gihe mu bigo 10 byazigaragaje, birindwi bidasobanura neza intego z’ishoramari, ingano y’igihombo cyakwihanganirwa n’inyungu zari zitezwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, aganira n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage kuri ibyo bibazo n’intambwe yatewe mu kubikosora, yerekanye ko mu myaka 10 ishize hari byinshi byahindutse mu mikorere y’icyo kigo ayobora.

Yanagaragaje ko ubu imishinga gikora itanga inyungu ishimishije aho mu mwaka wa 2025, RSSB yabonye inyungu ya miliyari 413 Frw.

Bite by’imishinga RSSB yashoyemo imari?

Rugemanshuro yavuze ko RSSB ikora ishoramari ry’igihe kirekire mu rwego rwo gukora ibikorwa bifasha igihugu, bifasha abanyamuryango aho kureba ku nyungu z’igihe gito gusa.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ishoramari rya RSSB riri mu bintu bitandukanye aho nibura 40% by’umutungo wayo uri mu mpapuro mpeshamwenda, 15% ni amafaranga ari mu mabanki kugira ngo urwego rubashe gukomeza gukora no kwishyura abanyamuryango barwo.

Hari kandi isoramari rya 20% riri mu bikorwa by’ubucuruzi, 14% byashyizwe mu bikorwa by’ishoramari rigamije iterambere bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ndetse na 11% mu bijyanye n’imishinga yo kubaka inzu n’ibibanza ari na byo usanga abantu benshi bazi cyane.

Yavuze ko urebye ishoramari rya RSSB hari iritaragera mu gihe cyo gutanga inyungu, iryatangiye gutanga umusaruro n’iryamaze gutanga inyungu ku buryo bugaragara.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko bahitamo ishoramari ry'igihe kirekire mu rwego rwo guhagaranira iterambere ry'igihugu n'iry'abanyamuryango

Imwe mu mishinga yatunzwe agatoki

Akagera Game Lodge

Iyi ni hotel ya RSSB iherereye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza ku nkengero z’Ikiyaga cya Ihema.

Iyi hoteli yubatswe mu 1974, iza kugurwa na RSSB mu 2013 hagamijwe gushora amafaranga mu bikorwa bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu bikanahindura imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yo kuyigura RSSB yashatse kuyivugurura ikajya ku rwego rwiza rukurura ba mukerarugendo. Mu 2018 yagiranye amasezerano na Sosiyete yo muri Afurika y’Epfo ikora ibijyanye n’amahoteli, Mantis kugira ngo ivugururwe.

Rugemanshuro yavuze ko ubusanzwe ibijyanye na hoteli cyangwa imishinga y’ubwubatsi idahita itanga inyungu ariko yemeza ko kuri ubu iyi hoteli ikora neza.

Yerekanye ko kuva RSSB iyigezemo yashyizemo arenga miliyari 16 Frw zo kuyivugurura no kuyihindura hoteli ijyanye n’igihe aho kuri ubu iri ku rwego rw’inyenyeri enye.

Yatangaje ko bari mu biganiro bya nyuma n’umushoramari w’umunyamahanga ugiye kugura 70% byayo, RSSB igasigarana 30% hakaba hitezwemo inyungu ikazamurirwa n’urwego ikagera ku nyenyeri eshanu.

Edge hostels

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yerekanye ko umushinga w’amacumbi y’abanyeshuri ‘Edge hostels’ utatanze umusaruro wari witezweho kandi wari waranatinze.

Rugemanshuro ati “Nta wahakana ko hajemo imbogamizi mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa, ariko nanone iyi ni raporo y’imyaka 10. Ndagira ngo mbahe icyizere ko uko ibintu byakorwaga mu myaka 10 n’uko bikorwa ubu ni ibintu bibiri bitandukanye. Uyu munsi uyu mushinga wararangiye ufite ibyumba 230 n’ibitanda birenga 1.000.”

Yasobanuye ko iyo nyubako yahawe Minisiteri y’Uburezi kandi ari amacumbi meza agezweho y’abanyeshuri ari mu Rwanda kandi RSSB itazahomba.

EPIC Hotel

Iyi ni hoteli iri mu Karere ka Nyagatare iri ku rwego rw’inyenyeri enye. Rugemanshuro yasobanuye ko iryo shoramari ryakozwe mu rwego rwo kugira hotel nziza muri ako Karere kandi iri mu zatumye ubukerarugendo rw’imbere mu gihugu bwiyongera.

Yongeye kugaraza ko hotel zose zidahita zitangira kubona inyungu ariko bashyize imbere imitangire inoze ya serivisi kugira ngo harebwe ko haboneka umushoramari ushobora kuyijyamo.

Yerekanye ko iyi hotel ifite imbogamizi zirimo kuba abantu bayisuye bagorwa no kugera kuri pariki y’Igihugu y’Akagera kuko bisaba nibura amasaha ane kandi nyamara hari irembo rirushijeho kuyegera itemerewe gukoresha.

Yasabye Abadepite ko bakora ubuvugizi iryo rembo rya Mutumba ikabasha kurikoresha kuko ryakorohereza abayigana bagiye mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Ultimate Forest Company Ltd

Rugemanshuro Regis yerekanye ko RSSB yaguze icyo kigo gikora ibikoresho by’ubwubatsi birimo imbaho ku busabe bwa Leta kugira ngo kirusheho kugira imbaraga.

Yavuze ko uru ruganda kuri ubu rukora imbaho nyinshi zikoreshwa mu dukiriro dutandukanye zifashishwa mu bwubatsi no gukora intebe n’ameza ariko hari intumbero y’uko ibikoresho byo mu mbaho byaba ibya ribuyu cyangwa MDF byajya bikorerwa mu Rwanda.

Kigali Golf Resort& Villas

Rugemanshuro yavuze ko ishoramari ryo kubaka ikibuga cya Golf usanga riba rigamije kuzamurira agaciro ubutaka bugikikije kandi koko ariko byagenze.

Yerekanye ko kuva cyakubakwa ubutaka bucyegereye bwazamuyeho agaciro nibura inshuro zirenga eshanu kandi ari ibintu biba bikenewe.

Yasobanuye ko ubu hari nibura hotel eshatu zisa n’izizengurutse icyo kibuga kandi ko iryo shoramari ritari gushoboka iyo kitubakwa, anemeza ko n’umushinga wa Ramba Hills waje muri uwo mujyo.

Yanatangaje ko hari abashomaramari bashaka kubaka hotel y’inyenyeri eshanu kuri golf mu butaka bwa RSSB ishobora kuzatwara miliyari zirenga 150 Frw.

Ati “Mu myaka itanu hariya hantu mubona hazaba hatandukanye kure n’uko hameze, ni umujyi ubwawo utandukanye n’uwo tuzaba tubona.”

SONARWA

RSSB yinjiye muri iki kigo cy’ubwishingizi nyuma y’uko gitangiye kugwa mu bihombo ndetse abashoramari bari bagifite batagishoboye gutuma gikora.

Sonarwa Life na Sonarwa General kuri ubu zongeye kuzahuka ndetse zatangiye kunguka aho Sonarwa General umwaka wa 2024 yungutse agera kuri miliyari 1 Frw mu gihe Sonarwa Life yungutse miliyari 1,3 Frw.

Yavuze ko mu 2017 Sonarwa yari ifite ibibazo byinshi ariko kuri ubu byamaze gushyirwa ku murongo, anatangaza ko iki kigo kigiye guhuzwa na BK General Insurance.

Ati “Twizera ko nitumara kubikora tuzabona abandi bashoramari bashaka gufatanya natwe ariko twanayishyira ku isoko ry’imigabane ku buryo buri munyarwanda wese yagira uruhare muri iryo terambere.”

Yashimangiye ko icyo kigo gifite intumbero yo gutanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Zipline

Rugemanshuro yasobanuye ko RSSB yashoye miliyoni 35$ muri Zipline ariko mu myaka ibiri gusa zimaze kugira agaciro ka miliyoni 64$.

Zipline kuri ubu ifite agaciro ka miliyari 4$, RSSB ikagiramo imigabane ingana na 1,5%.

Yemeje ko kuba ifite imigabane muri iki kigo gikomeye ku ruhando mpuzamahanga cyanatangiriye mu Rwanda, ubwabyo byakabaye ishema kuri buri munyarwanda.

Ati “Turetse kuvuga iby’inyungu gusa, ntawakwirengagiza ibikorwa byo kurengera ubuzima. Muzi ibyo Zipline ikora mu Rwanda byo gutwara amaraso, kujyana intanga ku bahinzi aho urugendo rwari gutwara amasaha abiri, drone ibikora mu minota 30. Ibyo sinzi ko hari agaciro wabiha ubwabyo.”

Akagera Medecines

Uru ni uruganda rukora ubushakashatsi ku nkingo rukanazikora. RSSB kuri ubu ifitemo imigabane ingana na 60%, aho yashoyemo agera kuri miliyoni 27 z’Amadorali.

Kuri ubu rwasoje icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bwo kugeragereza ku bantu umuti wa AKG-100 ufasha mu kurwanya igituntu aho biri gukorerwa muri Afurika y’Epfo.

Rugemanshuro yavuze ko ishema rya mbere ari uko inkingo n’imiti bijyanye n’igituntu n’izindi byakorerwa mu Rwanda kandi bigizwemo uruhare n’ishoramari ry’Abanyarwanda.

Yavuze ko ishoramari ryagutse nk’iryo ariko rikorwa mu gihe hari n’ibindi byunguka kurushaho kugira ngo bikomeze gufasha urwego.

Yagaragaje ko hari ibindi birimo n’amafaranga yari yashowe mu bijyanye no guteza imbere drones atarabashije kubyara umusaruro kuko umushinga wagize imbogamizi mu bihe bya Covid-19 ndetse n’uwo mu rwego rw’ubuzima wa LEAF Pharmaceuticals LLC kuri ubu bakiri mu nkiko.

Leaf Pharmaceuticals LLC yari gusiga u Rwanda rubaye igicumbi mu gukora imiti muri Afurika. RSSB yari yashoyemo agera kuri miliyoni 40$.

Abadepite bagize Komisiyo y'Imibereho myiza y'Abaturage beretswe uko imishinga ya RSSB ibyara inyungu
Dr. Regis Hitimana yagaragaje ko uko RSSB ikorana n'ibigo by'ubuvuzi mu kwishyura imisanzu n'uburyo ikoranabuhanga riri gukemura ibibazo by'abasiragizwa n'abaganga ba RSSB
Perezida wa Komisiyo y'Imibereho Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Depite Uwamariya Veneranda, yashimye uko RSSB ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bizana inyungu ku rwego rw'igihugu
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yavuze ku mishinga uru rwego rwashoyemo imari
Epic Hotel y'i Nyagatare yagaragajwe nk'iri gutanga umusaruro
Ikibuga Mpuzamahanga cya Golf gikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ishoramari mu gace cyubatsemo
Inyubako yubatswe ku kibuga cya Golf ni imwe mu zigezweho muri iki gihe
Hagiye kubakwa hoteli y'inyenyeri eshanu hafi y'ikibuga cya Golf
RSSB iri mu biganiro byo kugurisha 70% by'imigabane ya Akagera Game Logde
Zipline ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga, RSSB ifitemo imigabane ingana na 1,5%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages