00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite bya banki Nyarwanda zikomeje kugurishwa?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 November 2023 saa 07:29
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu [BNR], John Rwangombwa yavuze ko kuba hari banki zo mu Rwanda zigurwa n’abanyamahanga bituma urwego rw’imari rutera imbere kandi abaturage by’umwihariko abakiliya bazo batagomba kugira ubwoba kuko imikorere ikomeza kuba nk’isanzwe cyangwa ikarushaho kuba myiza.

Yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ubwo yabagezagaho raporo y’ibikorwa bya BNR mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque Plc yaguzwe n’Ikigo cy’Abanya-Kenya cya Equity Group Holdings Plc ari na cyo kibarizwamo Equity Bank.

Muri uyu mwaka kandi Banki Nkuru yemeyere amabanki abiri (2) ariyo Banki y’ubucuruzi ya Kenya ikorera mu Rwanda ( KCB Rwanda Plc) na Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR Bank PLc) kwishyira hamwe.

Kuba izi banki zigenda zigurishwa, ni ikibazo Abadepite n’Abasenateri babajije BNR, niba bidashobora kugira ingaruka ku rwego rw’amabanki mu Rwanda cyangwa se abaturage bakaba bagabanya kurwizera.

Depite Nizeyimana Pie ati “Twumva banki zahozeho mu Rwanda nka BPR, Cogebanque zigenda zigurishwa, nka BNR mubibona gute? byaba ari iterambere mu kwagura imikorere y’amabanki cyangwa ni ukunanirwa gukora neza kwa banki zahozeho mu Rwanda?”

Yakomeje agira ati “Abakiliya bahoze muri izi banki zigurishwa bajya bakurikirana ko nta ngaruka mbi bibagiraho haba kuri serivisi baba barafashe muri za banki mbere y’uko zigurishwa?”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko kuba banki zigurishwa bidateye impungenge, ahubwo iyo bikozwe birushaho kubaka ubushobozi bw’urwego rw’imari mu Rwanda.

Ati “Uko banki zihuzwa zikavamo banki imwe nini, iba ishobora gukora binini biteza imbere ubukungu kurusha uko ari banki ntoya zitandukanye. Nta kibazo gihari ku kutajegajega k’urwego rw’imari, ahubwo hari […] tubonamo ibyiza by’uko aya mabanki uko agenda aba manini arushaho guha amafaranga imishinga minini iteza imbere igihugu cyacu.”

Yavuze ko uburyo bw’imikorere ya za banki mu Rwanda busobanutse ku buryo abakiliya b’izo banki zigurishwa badashobora guhura n’ingaruka mbi.

Ati “Abakiliya b’izo banki zigurishwa nta kibazo, kuri bo nta cyabaye uretse kuba witwaga ko uri muri Banque Populaire, bo izina ntabwo ryahindutse n’ubwo ba nyirayo bahindutse, cyangwa se uyu munsi wari muri Cogebanque ukaba wagiye muri Equity, ni izina ryahindutse ariko kuri serivisi […].”

“Wakoranaga n’umuntu ushobora kuguha amafaranga washatse kugira icyo ukora akaguha miliyoni 200Frw ariko ubu noneho ugiye gukorana n’umuntu waguha miliyoni 500Frw, ufite ubushobozi bwiyongereyeho.”

Yakomeje agira ati “Nta kibazo na kimwe kibaho mu mikoranire ya banki n’uko abantu bari basanzwe bakora, nta gihinduka ku nguzanyo, nta gihinduka ku mafaranga bari babitse, nta kibazo na kimwe kandi turabikurikirana.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko nka BNR bakurikirana bakareba ko hatabaho ibibazo byagera ku bakiliya, ku buryo nta mpungenge n’imwe ihari mu guhuza za banki nyarwanda n’inyamahanga cyangwa kuba zagurwa n’abashoramari batari Abanyarwanda.

Depite Nizeyimana Pie (wambaye ikoti ry'ubururu) yabajije niba kugurwa kwa banki Nyarwanda nta ngaruka byagira ku baturage
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko kugurishwa kwa banki zirimo Cogebanque nta ngaruka byagira ku rwego rw'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages