Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, yongeye gutora abandi bagize inama y’ubutegetsi ari bo; Darren Smith, Sonia Masimbi Kubwimana, Gilbert Nyatanyi, Roselyne Uwamahoro, Francis Gatare Kabera na Achumile Majija.
Marc Holtzman yabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali kuva mu 2012, asimbuwe kuri uyu mwaka kuko yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), akaba atayobora izi nama zombi kuko BK Group Plc yanditse kandi igenzurwa n’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko kuva aho BK yatangiriye kugeza uyu munsi hari intambwe ndende cyane zatewe bitewe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Marc Holtzman, yizeza ko Jean Philippe azakomerezaho.
Banki yavuye kuri miliyari 280 Frw z’umutungo mbumbe ugera kuri miliyari 1800Frw. Habayeho kandi ukwaguka biva kuri Banki ya Kigali, havuka ikigo cy’ubwishingizi (BK Insurance), BK Capital, BK TecHouse na BK Foundation.
Habyarimana ati “Iyo mikurire yatumye ikigo kiba kigari. Ubuyobozi bukurikiyeho tubwitezeho gukomeza uwo muvuduko wo kwaguka, kwagura urwego rwa BK mu ruhando rw’amabanki, serivisi dutanga, kwagura ishoramari mu ikoranabuhanga nk’uko byakozwe mu myaka 15 ishize”.
Marc Holtzman yishimiye imyaka yamaze ari kumwe na BK Group, avuga ko hari byinshi byakozwe kandi yizera ko n’ibindi byiza bizakorwa, bityo serivisi z’iki kigo zikaguka zikagera n’ahandi.
Jean Philippe Prosper wemejwe nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, akomoka muri Haiti, yabaye Visi Perezida w’Ikigega cy’imari cya banki y’Isi gifasha abikorera, IFC, (International Finance Corporation) ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes.
Yabaye Visi Perezida wa IFC mu byerekeye abakiriya ku rwego rw’Isi yose. Kubera imiyoborere ye, yagiye ahabwa ibihembo bizwi cyane ku rwego rwa Banki y’Isi nk’icy’imiyoborere udaheza kandi itarimo ubusumbane ‘Diversity and Inclusion Leadership Award’ mu 2010, naho mu 2011 ahabwa icy’umuyobozi mwiza ‘Good Manager Award’.
Yamaze imyaka umunani ku mugabane wa Afurika ahagarariye inyungu za IFC. Avuga Igiswahili, Icyongereza, Igifaransa, Igi- Creole, Igi- Portugali n’Iki-Espagnole.
Jean Philippe afite impamyabumenyi mu Mibare na Civil Engineering n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu gucunga imari y’ibigo binini n’iyindi mu bijyanye n’ubukungu bw’amafaranga.
Yashimiwe ubushobozi n’ubuhanga mu gucunga imari y’ibigo binini, kumenya ibijyanye n’ishoramari muri Afurika no kuba agaragaza ko afite ubumenyi mu bijyanye n’imigabane n’ishoramari.
Mu 2022 BK Group Plc yungutse miliyari 59.7 Frw, iyo nyungu ikaba yariyongereyeho 15.1% ugereranyije n’umwaka wa 2021.
Mu mwaka wa 2022, BK Group Plc yinjije miliyari 1854 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 16.6% ugereranyije n’umwaka wabanje, amafaranga banki ibikiye abakiriya n’imigabane y’abanyamigabane bayo byose bikaba byarakomeje kuzamuka hejuru ya 10%.
Inteko Rusange yanemeje ko abanyamigabane bazahabwa 32.5Frw ku mugabane umwe, ni nyuma yuko umugabane wiyongereyeho 65 Frw umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!