Iyi nguzanyo izwi nka Contract/LPO Financing ihabwa rwiyemezamirimo ufite amasezerano y’isoko yatsindiye, ibyangombwa bigaragaza ko yaritsindiye ndetse akaba afite na konti muri Banki ya Kigali.
Umukozi wa Banki ya Kigali, Bahizi Emmanuel avuga ko bashyizeho iyi nguzanyo kugira ngo bafashe ba rwiyemezamirimo gukomeza gukora ibikorwa byabo, hatajemo kudindira kubera kubura amafaranga.
Bahizi avuga ko uretse iyi nguzanyo, batanga n’ubujyanama ku bakiliya babagana. Ati: “Umunyarwanda wese cyangwa umunyamahanga uba mu Rwanda, ufite amasezerano runaka cyangwa se amasoko yatsindiye ashaka gushyira mu bikorwa, natugane tumugire inama kandi tumuhe inguzanyo, ibikorwa bye bigerweho. Agaciro amasezerano yaba ifite kose, tubasha kuguha inguzanyo”.
Yakomeje agira ati “Biri mu nyungu zacu nka banki, iyo umukiriya wacu yungutse. Iyo dusanze ushobora kugwa mu gihombo tukugira inama y’uko washyira mu bikorwa amasezerano yawe”.
Ibyo ukeneye iyi nguzanyo muri BK yitwaza
Nk'uko Bahizi abigarukaho, igisabwa ni uko umukiliya yerekana kontaro cyangwa amasezerano yatsindiye uko ateye, uko angana, ibyangombwa bigaragaza ko yayatsindiye, agatanga ingwate utayifite bakajya inama y’uko bamufasha.
Umukiliya ukeneye iyi nguzanyo asabwa gufungura konti, akandika ibaruwa isaba inguzanyo irimo ibisabwa byose, amafaranga akeneye, icyo agiye gukoreshwa n’igihe azayishyura uko kingana hakarebwa ko anujuje ibisabwa byavuzwe haruguru.
Inyungu ku wahawe iyi nguzanyo iba iri hagati ya 16% na 18%.
Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019, inguzanyo Banki ya Kigali yatanze zazamutseho 19.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, zigera kuri miliyari 678 Frw, aho umuntu ashobora kugurizwa agera kuri miliyari 40 Frw.
Mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2019, umutungo mbumbe wa BK warenze miliyari 1000Frw nyuma yo kuzamuka ku kigero cya 19.3%, mu gihe inyungu yayo yageze kuri miliyari 37.3Frw, bingana n’izamuka rya 36.3%.


Ibitekerezo 0