Iki cyiciro cyatangijwe kuri uyu wa 27 Kamena 2023, mu gikorwa cyabereye aho Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development gikorera mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’amahugurwa yahawe abafite imishinga bamuritse, babanza kugaragarizwa bumwe mu bujyanama bakeneye mu kwagura imishinga yabo ntiyisange mu bihombo.
Izatoranywa bigizwemo uruhare n’itsinda ry’inararibonye mu gutegura no gukurikirana imishinga rya Banki ya Kigali na Inkomoko, ba nyirayo bazafashwa mu buryo butandukanye bugamije kuyagura, harimo no kubaha inguzanyo zishyurwa hatiyongeyeho amafaranga y’inyungu.
Bazanahabwa amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu azabafasha kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu kunoza imishinga yabo, ndetse buri wese ahabwe umujyanama we wihariye mu kuyiteza imbere.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bijyanye no kurengera ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere muri BK, Collins Kinoti, yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda ya BK Urumuri Initiative, hibandwa mu gushyigikira umurongo wa leta wo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye.
Ati ‘‘Turashaka gukora uruhare rwacu mu guteza imbere gahunda zizamura ubukungu bw’u Rwanda muri rusange. (…) Banki ya Kigali irashaka kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe’’.
Teta Gisèle ufite umushinga witwa Banana Fibers Seeds Bag, avuga ko uje kurengera ibidukikije hakurwaho amasashi yifashishwa mu gutegura ingemwe z’ibiti, agasimbuzwa ibyo gushyiramo izo ngemwe bikozwe mu birere kuko byo bishobora kubora ntibyangize ubutaka.
Ati ‘‘U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu bantu bafite imishinga ikuraho pulasitiki mu ngeri zose. Noneho twebwe twanasanze kenshi n’ubwo abantu bose bari kurwanya pulasitiki, nta muntu wari wagatekereje kuri ariya masashi agikoreshwa mu gutegura ingemwe z’ibiti. (…) twebwe twasange harimo icyuho duhitamo kubikoraho’’.
Teta avuga ko agize amahirwe umushinga we ugatsinda muri BK Urumuri Initiative, byamufasha mu kubona ubumenyi bumuhesha kuwagura, ndetse n’inguzanyo imufasha mu kuwugeza kuri benshi.
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa mu Kigo Inkomoko Entrepreneur Development, Helle Dahl Rasmussen, yavuze ko mu bindi abafite imishinga izatoranywa bazafashwamo, ari ugucunga neza imari mu gukora imishinga yabo no kuyitegura neza ku buryo yabengukwa n’abashoramari.
Ati ‘‘Ku buryo aba azi ngo ni amafaranga y’iki nkeneye gusaba, ni gute ayo mafaranga azamfasha gukuza umushinga wanjye ku buryo ukurura abashoramari?’’.
BK Urumuri Initiative yatangijwe mu 2017 kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato, mu guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.
Iyi banki ifatanya na Inkomoko Entrepreneur Development, nk’ikigo gifite ubunararibonye mu guhugura ba rwiyemezamirimo bagashyirwa mu murongo ubafasha kwagura imishinga yabo.
Amafaranga ibihumbi 25$ ( ni ukuvuga agera kuri miliyoni 29 Frw), ni yo azatangwamo inguzanyo yishyurwa hatariho inyungu, akazifashishwa mu kwagura imishinga izahiga iyindi mu kugaragaza udushya mu kurengera ibidukikije.
Kuva iyi gahunda yatangizwa mu 2017, hamaze gutangwamo inguzanyo za miliyoni 184.5 Frw zahawe ba rwiyemezamirimo 37 bafite imishinga yahize iyindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!