Imirasire y’izuba 500 niyo izashyikirizwa ingo zo mu cyaro zidafite ubushobozi zizatoranywa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc). Izi ngo zinafashwa no mu bikorwa bitandukanye byo gutuma babasha gucana (Installation).

Ubwo yashyikirizaga Minaloc iyi mirasire y’izuba, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abanyarwanda biyemeje gukora.

Ati “Uyu munsi twatanze imirasire y’izuba 500, yitezweho kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abanyarwanda bagera ku 2500 baturuka mu ngo zitishoboye zidafite umuriro w’amashanyarazi. Ni uburyo bwo gufasha leta y’u Rwanda muri gahunda yo kongera umubare w’abatuye mu cyaro bafite umuriro w’amashanyarazi.”

Karusisi yakomeje avuga ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 50 bateganya n’ibindi bikorwa byinshi bizibanda ku kubungabunga ibidukikije, uburezi, ubuzima no kurwanya ubukene.

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe iterambere ry'abaturage, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko hari byinshi BK yakoze mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko iyi mirasire y’izuba 500 ari umusanzu ukomeye mu gutuma imwe mu ntego Leta yihaye muri gahunda y’imbaturabukungu, EDPRS II yo kuba mu 2018, 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Ni mu gihe umuriro wose uzaba ungana na Mw 563.

Biteganyijwe ko 48% bya ziriya ngo zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi usanzwe mu gihe abandi 22% bazaba bakoresha izindi ngufu zitandukanye zirimo n’imirasire y’izuba.

Kugeza ubu ingo zifite umuriro w’amashanyarazi usanzwe ni 22% mu gihe 2% gusa arizo zikoresha izindi ngufu zisanzwe. Umuriro w’amashanyarazi uhari ni Mw 190.

Banki ya Kigali yizihiza imyaka 50 yemerewe gutangira gukora ku itariki 22 Ukuboza 1966, itangira imirimo yayo muri Gashyantare 1967. Niyo banki ya kabiri yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma y’iyahoze yitwa BCR (I&M Bank y’ubu).

[email protected]

Amafoto: Mahoro Luqman