Mu itangazo BNR yashyize kuri X ku wa 29 Mutarama 2026, yatangaje ko Mobicash Rwanda Ltd yahagaritswe ihowe ibibazo byo kutubahiriza amabwiriza isabwa byakunze guhora byisubiramo.
BNR yakomeje ati “Muri iki gihe ihagaritswe ntabwo Mobicash Rwanda Ltd yemerewe gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiliya.”
BNR yavuze ko abakiliya ba Mobicash Rwanda Ltd bazakomeza kugira uruhare ku mafaranga yabo nko kubikuza n’ibindi.
Yavuze ko ibi bizakomeza gukorwa ariko ku bugenzuzi bwayo hagamijwe kurinda abakiliya no guhererekanya amafaranga binyuze mu mucyo.
BNR yakanguriye abakiliya bayo kwisunga ibindi bigo bitanga serivisi zo kwishyurana byemewe, igaragaza ko izi ngamba ziri mu murongo wayo wo guharanira ko imirimo yo guhererekanya amafaranga mu Rwanda ikorwa mu buryo bwizewe, bunoze ndetse burindiwe umutekano.
Ikoranabuhanga rya Mobicash ryavumbuwe mu 2007. Mobicash ikora ibijyanye no kubika no kohereza amafaranga mu buryo bw’ikorabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!