Kuwa Kane tariki 27 Kanama 2015, Ubwo Banki Nkuru y’Igihugu yatangazaga raporo y’uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2015, ikibazo cy’inyungu nini zisabwa n’amabanki ku bashaka inguzanyo cyagarutse mu bikibangamiye ubukungu.
Kuri ubu uretse imishinga idasanzwe ihabwa inguzanyo ku nyungu ya 14%, inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda ziri hagati ya 16% na 19%.
Amabanki atangaza ko akigowe n’igishoro cyo kubemerera gukora ubushabitsi (Business), ibibazo by’abantu batishyura neza kandi amabanki aba asabwa kubazigamaho amafaranga no kuba amafaranga zikoresha mu kuguriza abantu na zo ziba zayagujije mu bandi kandi zigomba kuzabungukira.
Izo mpamvu ni zo Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, ashingiraho avuga ko kuba amabanki y’ubucuruzi yaka inyungu abakiriya bita ‘nini’, atari ubusambo cyangwa gushaka kungukira mu nduru.
Yagize ati “Abantu ntibakabone ko ari ubusambo bwa Banki butuma bashyiraho inyungu zo hejuru, ntabwo ari ukungukira mu nduru, ahubwo amabanki na yo aracyafite byinshi biyagora bituma kugabanya inyungu baka bigenda buhoro.’’
Yongeyeho ko nka BNR ifite gusigasira ubukungu bw’igihugu mu nshingano, bazi iki kibazo kandi bagerageza kugishakira umuti, bereka amabanki uko yagabanya zimwe mu nzitizi zituma bazamura inyungu ku nguzanyo.
Yagize ati “Ntabwo twicaye turabizi ko ikibazo gihari kandi no mu biganiro tugirana tubasha kubereka inzira z’uko bagabanya nibura tukageza kuri 16%. Bagabanyije igiciro cy’amafaranga biguriza ahandi byakunda nubwo atari vuba aha.”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, James Gatera, yatangaje ko amabanki y’ubucuruzi agowe cyane n’uko ikiguzi cyo gukora ubushabitsi kiri hejuru kandi na yo aba agomba kunguka kugirango adahungabanya ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Twaba tubeshye tuvuze ko nta nyungu dukurikiye. Turashaka inyungu kuko ni ko kazi ka Banki, atari ibyo twafunga imiryango ubukungu bwacu na bwo bukahazaharira.’’
Indi mpamvu igaragazwa nk’itera izamuka ry’inyungu ku nguzanyo ni ukubaka ibikorwaremezo byo kwagura amashami no gukoresha ikoranabuhanga mu mabanki, ibi bigatuma ashaka uko yagaruza ayo mafaranga.
Raporo ya BNR iragaragaza ko urwego rwo gutanga inguzanyo ku bantu rwiyongereye, kuko kuva muri Kamena 2014 kugeza muri Kamena 2015, inguzanyo zavuye kuri miliyari 128.69 zigera kuri miliyari 147.14. Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2015 umubare w’abatse inguzanyo ni 122,005 , mu gihe mu mwaka ushize bari 110,482.
Raporo ya BNR yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, aho umusaruro w’imbere mu gihugu (GDP) uhagaze ku kigero cya 7.6%.
BNR itangaza kandi ko amabanki yo mu Rwanda yaka inyungu ku nguzanyo ntoya ugereranyije no mu bindi bihugu by’akarere, nka Kenya yaka inyungu ya 20%, Uganda na Tanzania baka hejuru ya 24% ku nguzanyo zisanzwe.
Imwe mu mishinga idakunda guhabwa inguzanyo n’amabanki ni ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bitewe n’inzitizi ziyirimo. Aha havugwa imyumvire y’abayikora n’imihindagurikire y’ikirere ku buhinzi ituma haba amakenga y’igihombo.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO