Ubusanzwe umuntu washakaga gukora ibijyanye na Forex Bureau, yasabwaga kuba afite imari shingiro ya miliyoni 20 z’u Rwanda, amabwiriza mashya agena ko ubu igomba kuba miliyoni 50.
BNR ivuga ko ibi byakozwe hagamijwe kubaka ubushobozi bw’isoko ry’ibiro by’ivunjisha kugira ngo rijyane n’umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu ndetse no guhuza urwego rwo kuvunja n’imikorere iri ku rwego mpuzamahanga.
Aya mavugurura mashya yatumye hafatwa umwanzuro wo kuba hasubitswe ubusabe bwo kwemererwa gukora umurimo w’ibiro by’ivunjisha.
Muri Mutarama uyu mwaka, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yari yatangaje ko magendu mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amafaranga, ari ikibazo gikomeye cyane ku bukungu bw’igihugu, bikaba imwe mu nzira zacamo ihezandonke ndetse bikica isoko ry’abakora neza.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, aherutse gutangariza Sena y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ko magendu mu bijyanye n’ivunjisha, ari ikibazo gikomeye cyane kuko ibi bikorwa bizanamo amafaranga y’amahanga kandi mu Rwanda ntayahakorerwa.
Nsanzabaganwa yakomeje avuga ko abacuruza amafaranga mu buryo bwa magendu usanga bonona amabwiriza yagenwe na BNR mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amafaranga ndetse n’abaturage bavunjisha bakabibafashamo.
Ati “Ubundi hari amabwiriza y’uko iyo ugeze ku kigo kivunja hari ibyangombwa ugomba gutanga birimo umwirondoro n’ibindi, uyu munsi ikibazo duhura nacyo ni uko ibiro by’ivunjisha bivuga ko hari ababagana babaka indangamuntu bagahita bajya muri ba magendu cyangwa aho batayimwaka.”
Mu mwaka wa 2012, abakoraga ubucuruzi bw’amafaranga bemewe na BNR bari 133, nyuma y’itegeko rigenga uyu mwuga ryashyizweho mu 2013 hasigara 88 bemewe, ari na bo batangiranye n’Ishyirahamwe ry’Abakora umwuga wo gucuruza amafaranga bazwi nk’abavunjayi (RFBA).



















TANGA IGITEKEREZO