Iyi mibare iri hasi ugereranyije n’igaragaza ubucuruzi u Rwanda rukorana na Zambia na Zimbabwe, ibihugu byombi bihana imbibi na Botswana.
Kuba uyu munsi ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Botswana biri hasi, ni igihombo ku Banyarwanda kuko iki gihugu gifite ubukungu buri hejuru.
Imibare yo mu 2018 igaragaza ko Botswana ifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 582 n’abaturage miliyoni 2,3. Ifite umusaruro mbumbe wa miliyari 18,3$ (arenga miliyari 18.639 Frw).
Muri iki gihugu bibarwa ko nibura buri mwaka umuturage yinjiza 7 831$, bivuze ko bafite ubushobozi buri hejuru mu bijyanye no kugura ibicuruzwa na serivisi biba biri ku isoko.
Ikindi gikomeye kuri iki gihugu ni uko amafaranga yacyo azwi nka ‘Botswana pula (BWP)’ afite agaciro kari hejuru, urugero nk’iyo uvunjishije 100$ uhabwa 1210BWP.
Ibi byose bigaragaza ko Botswana ari igihugu gihagaze neza u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kwerekezaho amaso mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Urugendo rwaratangiye
U Rwanda rumaze igihe ruri mu biganiro n’inzego zitandukanye zo muri Botswana bigamije kurebera hamwe uko ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwarushaho gutera imbere ndetse kuva kuwa 28 Mata 2022 hari kuba ibiganiro biri guhuza inzego z’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Lemogang Kwape, Umuyobozi w’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, Keletsositse Olebire. Aba bombi baje mu Rwanda bayoboye abahagarariye ibigo by’ubucuruzi 32 bo muri iki gihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, aba bayobozi n’itsinda baje bahagarariye bagiranye ibiganiro n’abikorera bo mu Rwanda.
Ni ibiganiro ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.
Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ari mu bihugu byombi ku buryo abikorera bakwiriye kuyabyaza umusaruro. Hanasinywe kandi amasezerano agamije korohereza abashoramari bo mu bihugu byombi bashaka gushora imari mu kindi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ibihugu byombi bimaze gutera intambwe igaragara mu gushyiraho kandi zizafasha ishoramari n’ubuhahirane, asaba abikorera kubibyaza amahirwe.
Ati “Ntewe ishema n’intambwe imaze guterwa ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Botswana gishinzwe ubucuruzi n’ishoramari, binyuze mu kubaka ubufatanye bukomeye. Uyu munsi i Kigali habereye iyi nama. Abikorera bitezweho gukoresha aya mahirwe mu kumenyana no kumenya amahirwe azazamura ishoramari hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Yakomeje avuga ko abashoramari bo muri Botswana bafite amahirwe y’ahantu bashora imari hatandukanye mu Rwanda harimo gahunda ya Visit Rwanda, iyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ndetse n’ibindi.
U Rwanda rwagaragarije aba bashoramari bo muri Botswana ko rurajwe ishinga no guteza imbere ubucuruzi rugirana n’ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata yagaragaje ko ubu bushake bushimangirwa n’imibare igaragaza ko mu 2021, 50% by’ubucuruzi u Rwanda rwakoranye n’amahanga rwabukoranye n’ibihugu bya Afurika.
Ati “Ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane ni ingenzi mu buryo bwose bushoboka kandi iyi niyo mpamvu twe nk’u Rwanda duha agaciro Isoko Rusange rya Afurika ndetse n’ibisubizo rizana. Iri soko ni kimwe mu bintu by’ingenzi, bizoroshya ubuhahirane n’ishoramari muri Afurika.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, yemeza ko ari nayo mpamvu hari kuba iyi nama izasiga ubuhahirane rugirana na Botswana bwiyongereye.
Umuyobozi w’Ikigo cya Botswana gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, Keletsositse Olebire yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma ubuhahirane y’igihe cye n’u Rwanda buri hasi ari uko abaturage bafite imyumvire y’uko ibihugu byombi biri mu ntera ndende ibitandukanya.
Yavuze ko nyuma yo kwigerera mu Rwanda, yasanze ibi atari byo kuko yahasanze ibicuruzwa bimwe mu bicuruzwa byo muri Zambia kandi bahana imbibi.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bafite amahirwe y’ishoramari muri Botswana cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi kuko ho bitaratera imbere.
Ati “Turabizi ko mu Rwanda mwateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi, muri Botswana dufite ibicuruzwa byinshi dukura mu mahanga, ku bw’ibyo turi gushaka kuza tugafatanya na bagenzi bacu ndetse tukungurana ubumenyi mu kugabanya ibikomoka ku buhinzi dukura mu mahanga ariko tukagira n’ibyo twoherezayo.”
Ubukerarugendo ngo nabwo buri mu byo ibihugu byombi byafatanyamo.
Ati “Mufite urwego rw’ubukerarugendo ruteye imbere mu Rwanda ari nako bimeze muri Botswana, mureke turebe uko twabihuriza hamwe kugira ngo ba mukerarugendo baturutse kure basura Afurika babisurire hamwe, ibi byatuma wenda habaho ingendo z’indege zihuza ibihugu byombi kugira ngo abaturage bacu babashe kugenderanirana.”
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jeanne Francoise Mubiligi, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro iri soko rishya ku Rwanda ndetse yemeza ko kugeza ubu batarabona imbogamizi zatuma badashora imari mu Rwanda.
Abikorera bo mu Rwanda na Botswana basabwe kubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area (AfCFTA)) bakongera ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibi bihugu kuko imibare igaragaza ko biri hasi cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!