00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR yahujwe n’ishami ry’ubucuruzi rya BRD ihabwa n’umuyobozi mushya

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 8 January 2016 saa 06:52
Yasuwe :

Nyuma y’aho ikigo cy’imari Atlas Mara cyo mu Bwongereza kiguriye imigabane ingana na 62% muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), ndetse kikanagura ishami ry’ubucuruzi muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ryihariye 75% by’iyi banki, imikorere y’izi banki zombi yahurijwe hamwe mu izina rya BPR.

Icyo gikorwa kiragira Banki y’Abaturage y’u Rwanda iya kabiri mu gihugu
ifite imari shingiro nini ingana na miliyoni 325 z’Amadorari ya Amerika, nyuma ya Banki ya Kigali (BK).

Umuyobozi wa Atlas Mara, John Vitalo, yavuze ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda iteganya kuzana serivise nshya mu Rwanda zirimo n’iz’ikoranabuhanga kugirango irusheho gufata neza abayigana.

Yagize ati “ Twishimiye gusoza iki gikorwa cy’ingenzi cyo kwihuza na Banki y’Abaturage. Abasanzwe ari abakiriya bayo , abakozi, n’abanyamigabane bazungukira ku mari shingiro iri hejuru, ahatangirwa serivisi henshi n’ubushobozi bwisumbuye bw’ibigo bihuriye hamwe.”

Iki gikorwa gishya cyahinduye n’umuyobozi wa BPR aho izayoborwa na Sanjeev Anand wahoze ayobora I&M Bank wasimbuye Ephrem Turahirwa wari umaze imyaka itatu ayobora BPR.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yashimiye ikigo Atlas Mara kuba cyarazanye ibintu bishya bitabaga muri banki zo mu Rwanda, ndetse ko BNR izaba hafi iki kigo kugira ngo umuco wo kwizigamira utere imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, nawe yacyeje Atlas Mara kuba ku ikubitiro yarahisemo gushora imari yayo mu Rwanda, ndetse ko yakoze igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda cyo guhuza banki ebyiri.

Minisitiri Gatete yakomeje avuga ko ayo mafaranga y’ikigo cyo mu Bwongereza azatuma ubukungu bw’u Rwanda butera imbere.

Ati “Aya ni amafaranga avuye hanze azatuma ubukungu bw’igihugu cyacu burushaho gutera imbere; ibi bizanafasha Banki y’Abaturage y’u Rwanda kongera imari shingiro yayo.”

Atlas Mara niyo ifite imigabane myinshi muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda nyuma yo gushoramo miliyoni 20.4 z’Amadorari ya Amerika zingana na miliyari 15.3 z’Amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyabaye mu mwaka wa 2014. Mbere y’aho yari yaraguze ishami ry’ubucuruzi muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Claver Gatete
Umuyobozi wa Atlas Mara, John Vitalo
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages