Ni ubukangurambaga kandi bugamije kugaragariza abakunzi b’ibinyobwa uru ruganda rukora ko uko ibihe bisimburana uburyohe bwa Primus buguma kuba bwa bundi.
Ubukangurambaga bwa ’Primus Yacu Iwacu’ bukomatanyije ibihe bya mbere by’uru ruganda rugitangira ndetse n’iby’ubu, gusa bigatandukanywa mu mabara.
Ibihe bya kera bigaragazwa n’amashusho yashyizwe mu mukara n’umweru (noir blanc) mu gihe iby’ubu biri mu mabara asanzwe ibinyobwa bya Primus bigaragaramo.
Ubu bukangurambaga buzakorwa binyuze mu buryo butandukanye burimo ubutumwa buzanyuzwa kuri za radiyo zitandukanye n’ahandi ndetse n’Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie usanzwe amenyekanisha ibicuruzwa by’uru ruganda akazabugiramo uruhare.
Kugeza ubu Bralirwa Plc binyuze mu kinyobwa cya Primus niyo muterankunga mukuru wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uretse Primus, uru ruganda rufite icyicaro gikuru i Rubavu rukora ibindi binyobwa bitandukanye birimo, Mützig, Legend, Amstel Malt, Turbo King na Heineken. Rwatangiye kugeza ibicuruzwa byarwo ku babikeneye kuva mu 1959.
Kuva mu 1974 rwahawe uburenganzira rwo gukora ibinyobwa bidasembuye birimo Coca Cola, Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta, Fanta Pineapple, Sprite, Stoney, Krest Tonic binyuze mu masezerano rwagiranye n’Uruganda rwa Coca-Cola.
Bralirwa yashinzwe mu 1957, kuva mu 1971 igice kinini cy’imigabane yayo ifitwe na Heineken aho ifite 75%, 25% isigaye ikagirwa na Rwanda Stock Exchange.
Bralirwa ifasha imishinga itandukanye mu gihugu mu mujyo wo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda cyane cyane imishinga ibungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!