00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa yatashye urwengero rwa Heineken i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 January 2019 saa 09:00
Yasuwe :

Uruganda rwa Bralirwa rwamuritse urwengero rushya rw’inzoga za Heineken zatangiye kwengerwa mu Rwanda, rusaba abakiliya kwitabira iyi nzoga kuko ifite umwihariko mu karere.

Gutaha uru rwengero byabaye kuri uyu wa Gatanu nyuma yuko ku wa 20 Ukuboza ari bwo Bralirwa yafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kwengera Heineken mu rwengero rwayo ruri i Rubavu, ahengerwa n’izindi nzoga icuruza.

Kwengera Heineken mu Rwanda byatumye ihita inagabanya igiciro kiva ku 1000Frw ku icupa, igera kuri 800 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Merid Demissie, yavuze ko iyi Heineken nshya ari ishema ry’abanyarwanda.

Ati "Kuva nagera mu Rwanda mbona ibintu bigenda bihinduka kubera umuvuduko mu iterambere, none tuzanye na Heineken ikaba ari agaciro ku banyarwanda bose muri rusange kuko ni ibihugu bicye bibasha kuyikora."

Biteganywa ko buri munsi Bralirwa izajya yenga litiro ibihumbi 400 za Heineken, zihwanye n’amacupa nibura miliyoni 1.2.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye Bralirwa, avuga ko iki kinyobwa ari inyongera ku bindi bicuruzwa bikorwra mu Rwanda, ashima n’imikoranire y’uru ruganda n’abaturage ba Rubavu.

Ati “Ibi ni ibyishimo ku banyarwanda na Bralirwa kandi ni intambwe ikomeye mu buryo bwo kongera ubucuruzi, iyi Heineken ni imwe mu bigize Made in Rwanda, ibi birerekana ko u Rwanda ruha ikaze abashoramari, ahubwo n’abandi babonereho.”

"Nayisomyeho iraryoshye cyane, ndashima imikoranire ya Bralirwa n’akarere ka Rubavu kuko uretse ubucuruzi usanga yunganira abaturage baturanye n’uruganda."

U Rwanda rubaye igihugu cya cyenda mu gukora ikinyobwa cya Heineken nyuma ya Ethiopia Nigeria, Maroc, Namibia, Afurika y’Epfo, Algeria, Misiri na Tunisia.

Kugira ngo Bralirwa ibashe gukora Heineken yashoye miliyoni 9 z’ama-euro, ikaba izacuruzwa mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere.

Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957, itangira gushyira ku isoko inzoga zanakunzwe cyane guhera mu 1959. Kuva mu 1971 yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75%.

Yatangiye kwenga no gucuruza ibinyobwa bidasembuye mu 1974, nyuma yo gusinyana amasezerano na Coca Cola Company.

Ubwo abayobozi bafunguraga ku mugaragaro urwengero rwa Heineken i Rubavu
Abayobozi batandukanye beretswe inzira Heineken inyuramo kuva mu kigega kugeza mu icupa
Umuyobozi wa Bralirwa, Merid Demissie, yavuze ko Heineken zengerwa mu Rwanda zifite umwihariko
Imbere mu ruganda aho amacupa agiramo inzoga mbere y'uko ashyirwa ku isoko
Guverineri Munyantwari yashimye iri shoramari rishya, anashimira Bralirwa uburyo ikorana n'abaturiye urwengero rwayo i Rubavu
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages