00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yabonye umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 1 April 2014 saa 01:45
Yasuwe :

Abanyamigabane muri Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) batoye uwitwa Fransis Mugisha ku mwanya w’Umuyobozi mushya w’Inama y’ubutegetsi muri BRD asimbura Ndungu Bernard kuri uwo mwanya.
Kuwa 31 Werurwe 2014, ubwo bari bateraniye mu nama rusange, abanyamigabane bemeje kuvana Ndungu mu mirimo yarasanzweho nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, bahita bemeza ko Mugisha amusimbuye, akazakomeza gukurikirana icyiciro gikurikira; aho BRD izakomeza gushyigikira no gutanga inguzanyo ku mishinga (…)

Abanyamigabane muri Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) batoye uwitwa Fransis Mugisha ku mwanya w’Umuyobozi mushya w’Inama y’ubutegetsi muri BRD asimbura Ndungu Bernard kuri uwo mwanya.

Kuwa 31 Werurwe 2014, ubwo bari bateraniye mu nama rusange, abanyamigabane bemeje kuvana Ndungu mu mirimo yarasanzweho nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, bahita bemeza ko Mugisha amusimbuye, akazakomeza gukurikirana icyiciro gikurikira; aho BRD izakomeza gushyigikira no gutanga inguzanyo ku mishinga igamije kurandura ubukene.

Itangazo dukesha BRD riravuga ko Mugisha azanye ubumenyi buhagije n’ubunararibonye yagiye yunguka mu gihe yari amaze ari umunyamuryango w’Inama y’ubutegetsi ya BRD.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankole, yagize ati "Twishimiye kwakira Francis Mugisha mu nama y’ubuyobozi bwa BRD"

Akomeza avuga ko nta mpungenge ubunararibonye afite buzakomeza kugira uruhare mu iterambere n’imikorere ya Banki.

Mugisha asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’abacungamutungo (ICPAR).

Yagiye akora imirimo itandukanye irimo gukoresha inama ya komite y’ubugenzuzi muri BRD.

Fransis Mugisha, Umuyobozi mushya w’Inama y’ubutegetsi muri BRD

Ndungu ucyuye igihe

Ndungu wagiyeho mu mwaka wa 2013, ubuyobozi bwe bwagiye bukomeza guteza imbere inyungu ya Banki, kwiyongera ku mutungo no gukomeza gutuma Banki ikomeza gukorana n’abantu babifitiye ubushobozi, ubunariribonye n’ubumenyi bwo kwishimirwa.

Usibye kuba anazwi mu rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukungu, Ndungu yahoze ari umujyanama mu bya tekiniki w’umubitsi mukuru muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Izindi mpinduka zabaye, Dr. Daniel Ufitikirezi, Umuyobozi wa RSSB, yagizwe uhagarariye umunyamigabane RSSB mu nama y’ubutegetsi ya BRD.

Dr. Ufitikirezi asanzwe mu nama y’ubutegetsi abandi nka Rutabingwa Athanase, Kanyangeyo Agnes, Rwigamba Eric, Kagabo Vianney, Kayitesi Antonina Rutembesa, De Wandel Erwin na Hategekimana Cyrille basabwe gufasha BRD kugera ku ntego zayo.

Iyi nama yafashe n’indi myanzuro itandukanye inemeza raporo ya 2013, aho Banki yabonye inyungu igera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo raporo inerekana ko inguzanyo Banki yatanze zazamutse zikagera kuri 39%.

Ndungu Bernard ucyuye igihe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages