00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yahishuriye ibanga abishyize hamwe bakigorwa no kubona inguzanyo

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 20 February 2014 saa 05:04
Yasuwe :

Mu gihe hari bamwe mu bishyize hamwe bafite imishinga y’iterambere bakunze guhura n’ikibazo cyo kubura ubushobozi ngo bazamure ibikorwa byabo, umuyobozi mukuru wa Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) avuga ko iyo banki yiteguye gutanga inguzanyo ku bikorwa by’abantu bishyize hamwe dore ko abahawe inguzanyo bagaragaje ko bageze kuri byinshi bifitiye Abanyarwanda akamaro.
Alex Kanyankore yabitangaje nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’amakoperative yo mu mujyi wa Kigali amaze kugera ku (…)

Mu gihe hari bamwe mu bishyize hamwe bafite imishinga y’iterambere bakunze guhura n’ikibazo cyo kubura ubushobozi ngo bazamure ibikorwa byabo, umuyobozi mukuru wa Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) avuga ko iyo banki yiteguye gutanga inguzanyo ku bikorwa by’abantu bishyize hamwe dore ko abahawe inguzanyo bagaragaje ko bageze kuri byinshi bifitiye Abanyarwanda akamaro.

Alex Kanyankore yabitangaje nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’amakoperative yo mu mujyi wa Kigali amaze kugera ku rwego ruhambaye yifashishije inguzanyo yahawe na BRD.

Amakoperative yahawe inguzanyo yasuwe na BRD ni Koperative Inkundamahoro yo mu karere ka Nyarugenge iri kuzamura inyubako y’ubucuruzi i Nyabugogo, ADARWA ikorera ku Gisozi mu karere ka Gasabo ikaba igizwe n’abahoze bacururiza imbaho mu Gakinjiro ubu habaye mu Gakiriro, Duhahirane yuzuje inzu y’ubucuruzi ku Gisozi na COPCOM icuruza ibikoresho by’ubwubatsi. Izi koperative zose zikaba ziri kubaka amagorofa y’ubucuruzi zifashishije inguzanyo ya BRD.

Kanyankore yagize ati “Aba bose ibyo bagezeho babigezeho bibumbira mu makoperative , udushya twinshi bagiye batekereza; ibi byose babigezeho kuko bishyize hamwe bitashobokera umuntu ari ku giti cye.”

Ku rundi ruhande abahawe inguzanyo na BRD nyuma yo kwishyira hamwe basanga hari itandukaniro ugereranyije na mbere batarishyira hamwe

Dukuzuwaturemye Mathias, umuyobozi wa Koperative Inkundamahoro yemeza ko kwishyira hamwe byagize akamaro ariko akongeraho ko iyo BRD itahaba ntacyo bari kugeraho.

Yagize ati "Twatekereje gufatanya na BRD tureba imbaraga z’umushinga wacu, tunareba umuntu ushobora kutwumva vuba bitewe ni byo dukora, tumaze kwitegereza ibi bikorwa byose dusanga BRD ariyo izatwumva vuba ugereranyije n’izindi Banki mu Rwanda."

Akomeza avuga ko ibanga ari ukwishyirahamwe abantu bakagirina icyizere bagakora bagamije iterambere.

Ibi kandi abihurira na Gashayija Justin, umuyobozi wa Koperative ADARWA ikorera ku Gisozi, ugaragaza ko kugera aho bari ubu bakoresheje ibanga ryo kwishyira hamwe

“Ibanga ryacu ni ugufatanya kuko twatangiye cyera dukora iby’ububaji bigaragara ko turi abantu batoya baciye bugufi ariko kubera ko dufatanya byadufashije kugenda dutezimbere iyi koperative.”

Kuri ubu iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 157 ikaba ikoresha abakozi 3000 ndetse yuzuje inyubako y’ubucuruzi ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 2.5, BRD ikaba yarayigurije agera kuri miliyari 2.

Mu gusoza uruzinduko yagiriye ahari ibikorwa BRD yatanzeho inguza, Kanyankore yahamagariye abanyarwanda kugira umuco wo kwishyira hamwe kuko binoza imikoranira hati yabo ndtse no kubaha inguzanyo bikaba byoroshye kandi binihuta.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages