00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yashyikirije abaturage bo mu Karere ka Rulindo ibikoresho by’imirasire y’izuba

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 March 2022 saa 12:51
Yasuwe :

Banki itsura amajyambere, BRD, yahaye abaturage bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse inacanira bamwe mu bahawe ibikoresho.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere ku ya 14 Werurwe 2022, mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Tumba, akagari ka Gahabwa.

Nk’uko biri mu ntego z’’u Rwanda, mu mwaka wa 2024 buri Munyarwanda wese agomba kuba afite amashanyarazi yaba akomoka ku mirasire y’izuba cyangwa akomoka ku miyoboro migari.

BRD hamwe n’abafatanya bikorwa bayo biyemeje gushyigikira iyi gahunda aho bamaze gucanira abaturage 630 mu karere ka Rulindo.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Tumba, kitabiriwe n’abaturage bahawe iyi nkunga mu cyiciro cya mbere ndetse n’abari bagiye kuyihabwa ku ncuro ya mbere, hamwe n’inzego za Leta zitandukanye n’abafatanyabikorwa ba BRD, harimo HIS Rwanda na FONERWA.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwashimye uruhare banki ya BRD ikomeje kugira hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu guharanira iterambere y’abaturage byumwihariko muri aka karere.

Intego y’akarere ni uko mu mwaka wa 2024, abaturage bako bose bazaba bafite amashanyarazi yaba akomoka ku mirasire y’izuba cyangwa ku miyoboro migari, hakwiye gushyirwamo ingufu kuko hasigaye hafi kimwe cya kabiri kugira ngo intego bihaye igerweho.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’ibikorwa muri BRD, Gasabira Blaise Pascal, yavuze ko biyemeje gushyigikia gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe ‘Cana Challenge’, mu nzira z’iterambere.

Ati “Tugomba kugera ku baturage bose bo mu Rwanda, duharanira iterambere ry’igihugu cyacu, ibi bizafasha aba baturage kugera ku bindi batari bashoboye kwigezaho mu ngeri zose kugira ngo ubukungu bw’igihugu bukomeze butere imbere.

Umwe mu baturage wari warahawe uyu murasire mu cyiciro cya mbere, yavuze ko nyuma y’aho awuboneye byinshi byahindutse mu buzima bwa buri munsi, nta kibazo akigira igicuku kinishye.

Twizeyimana Erneste wahawe umurasire kuri uyu wa mbere, yavuze ko byinshi bigeye guhinduka ndetse ingorane abana be bahuraga nazo mu gihe cyo gusubiramo amasomo zabadindizaga mu myigire yabo zigiye kurangira.

Mu gihe hasigaye imyaka ibiri kugera ku ntego ya Leta y’u Rwanda, ubu akarere ka Rulindo amashanyarazi y’imiyoboro migari ari ku kigero cya 33%, ku ntego ya 52%, mu gihe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari ku kigero cya 23% ku ntego ya 48%.

BRD hamwe n'abafatanyabikorwa bayo bakomeje kugira uruhare muri gahunda ya 'Cana Challenge'
Bamwe mu bahawe imirasire bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bavuga ko byinshi bigiye guhinduka
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’ibikorwa muri BRD, Gasabira Blaise Pascal, yashyikirije umuturage ibikorsho by'amashanyarazi y'imirasire y'izuba
Nyuma yo guhabwa ibikoresho bamwe bahise bacanirwa bacana ukubiri n'umwijima
BRD yashyikirije imirasire y'izuba ku baturage ko mu karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages